Sarah Sanyu Uwera, umuririmbyi ukomeye muri korali Ambassadors of Christ cyane ko ari umwe mu bakunze gutera indirimbo nyinshi z'iyi korali, kuri iki Cyumweru tariki 29 Nyakanga 2018 yarushinze.
Sarah Sanyu Uwera umwe mu baririmbyi b'abahanga u Rwanda rufite ndetse akaba anakunzwe n'abatari bacye kubw'impano y'ijwi ryiza afite, yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Kayumba Aimé mu muhango wabereye mu kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu rusengero rw'Abadventiste b'Umunsi wa Karindwi (Kigali English church) basezeranywa na Pastor Ezra Mpyisi nawe uri mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda. Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru kuva Saa Munani z'amanywa.
Sarah n'umukunzi we Aime basezeranyijwe na Pastor Mpyisi
Sarah Sanyu Uwera na Kayumba Aimé basezeranye imbere y'Imana nyuma y'amasaha macye bamaze gusezerana imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura, Saa Yine zo kuri iki Cyumweru. Nyuma yo gusezerana imbere y'Imana, abatumiwe mu bukwe bw'aba bombi bagiye kwiyakirira ku Gisozi kuri Romantic Garden hafi ya ULK. Twabibutsa ko tariki 22/07/2018 ari bwo Sarah Sanyu Uwera yasabwe akanakobwa mu muhango wabereye mu Ntara y'Uburasirazuba mu Karere ka Nyagatare i Karangazi.
Sarah Sanyu Uwera yinjiye muri Ambassadors of Christ mu mwaka w'2007, bivuze ko ayimazemo imyaka 11. Kuri ubu ni umwe mu baririmbyi b'iyi korali bakunzwe cyane ndetse abatari bacye bamushyira ku mwanya wa mbere bagendeye ku ijwi rye ryiza ndetse n'uburanga bwe. Indirimbo ya Ambassadors of Christ Sarah Uwera akunda cyane ni iyitwa 'Imirimo yawe Mana'. Umurongo wo muri Bibiliya akunda cyane ni Zaburi 23. Ubutumwa aha abantu bamukunda n'abakunda korali aririmbamo, abasaba 'gukunda Imana no kuyiha icyubahiro kandi bakabikomeza'.
Sarah Uwera mu gatimba
Nyuma y'umuziki, ibindi bintu Sarah Sanyu Uwera akunda cyane harimo; gusura inshuti ze, gusura abatishoboye, guha umwanya umuryango we no gusenga cyane. Kuri ubu rero Sarah Uwera yamaze kurushinga, aho yarahiye imbere y'Imana kubana akaramata n'umukunzi we Aime Kayumba bamaze igihe kitari gito bakundana. Sarah Uwera akoze ubukwe nyuma ya musaza we Manzi Nelson baririmbana muri Ambassadors of Christ warushinze umwaka ushize wa 2017.
REBA HANO 'IMIRIMO YAWE MANA' INDIRIMBO SARAH AKUNDA CYANE
Sarah Uwera na Kayumba Aime ku munsi w'ubukwe bwabo
Ubwo basezeranaga imbere y'Imana
Sarah Uwera ku munsi w'ubukwe bwe
Pastor Mpyisi yabasabye gukundana cyane no kubahana
Nelson Manzi musaza wa Sarah
Bambikanye impeta y'urudashira,...bazatandukanywa n'urupfu cyangwa Yesu agarutse
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO