Kigali

Kizito Mihigo yataramiye iwabo i Kibeho imbere y’abakirisitu bibuka amabonekerwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/11/2019 19:18
0


Umuhanzi Kizito Mihigo uherutse gusohora amashusho y’indirimbo nshya yise “Amahoro y’Imana” yataramiye ku ivuko i Kibeho mu karere ka Nyaruguru ku munsi wo guhimbaza amabonekerwa yahabereye.



Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2019 uyu muhanzi yifatanyije n’umubare munini witabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 38 ishize amabonekerwa ya Bikira Mariya atangiye i Kibeho muri Nyaruguru.

Bimaze kuba akamenyero ko kuwa 28 Ugushyingo 2019 abakerarugendo b'iyobokamana baturutse imihanda yose y'isi bateranira ku butaka butagatifu i Kibeho. Umuhanzi Kizito Mihigo nawe uvuka muri uyu Murenge wa Kibeho, igitaramo cye kuri ayo matariki kimaze kuba akamenyero.

Muri iki gitaramo yakoresheje indirimbo nka ‘Nyina wa Jambo’, ‘Umurwa w'Umwamikazi’, ‘Ubutumwa yadusigiye’, ‘Yohani yarabyanditse’ n'ibindi. Ibi birori byasojwe n'igitambo cya Missa cyayobowe na Musenyeri Selesitini Hakizimana umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro.

Kibeho ni ubutaka Butagatifu ku bemera Yezu Kristu n’umubyeyi Bikiramariya.  Tariki 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Alphonsine Mumureke wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa “Mère du Verbe” i Kibeho. Nyuma y’amezi make, yongeye kubonekera Mukamazimpaka Nathalie na Mukangango Marie Claire, nabo bigaga muri iryo shuri. 

Mu mwaka wa 1989 Alphonsine yatangaje ko Bikira Mariya yamubwiye ko ibonekerwa rye ryo mu ruhame rirangiye. Abandi bo bari barahagaritse mbere ye. Kiliziya Gatolika yemeye iby'ayo mabonekerwa mu mwaka wa 2001, nyuma y'imyaka 20 y'ubushakashatsi.

Kizito Mihigo w’imyaka 38 y’amavuko ni kizigenza mu bahanzi bubakiye ubuhanzi bwabo ku bukirisitu; afite indirimbo nyinshi zigizwe n’amagambo yoroshye gufata mu mutwe nka: “Usaba Yezu ntavunika’ [Indirimbo y’ubukwe], “Shimirwa” , “Ni wowe ndangamiye”, “Inuma" n’izindi nyinshi zifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

Kizito Mihigo yataramiye ku ivuko i Kibeho mu gitaramo cyo kwizihiza amabonekerwa

Ni ku nshuro ya 38 i Kibeho bizihiza umunsi w'amabonekerwa


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA 'AMAHORO Y'IMANA' YA KIZITO MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND