RFL
Kigali

Umuraperi Frensh Montana arembeye mu bitaro

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/11/2019 16:26
1


Frensh Montana arwariye mu bitaro biherereye i Lose Angeles nyuma yo kurembywa n’indwara y'umutima. Uyu muraperi w’umunya Marocco wibera muri Amerika, mu byumweru bibiri bishize yari amaze iminsi akora ingendo mu Burasirazuba bwo hagati (Middle East) no ku mugabane w’iburayi.




Uyu muraperi ubu amerewe nabi mu bitaro

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2019 saa 1:30 zo ku gicamunsi ni bwo yajyanwe mu bitaro biherereye i Los Angles n’ingobyi y’abarwayi nyuma y'uko igipolisi kiyihamagaye kivuga ko arembye.

TMZ cyanditse ko ngo yajyanwe kwa muganga ababara bikabije mu gifu, ari kuruka ataka cyane, aribwa umutima ku buryo abenshi bari gukeka ko ashobora kuba yarariye ibihumanije mu ngendo yari amazemo iminsi. Arwariye mu bitaro byitwa San Fernando Valley, ubuzima bwe ntibumeze neza.

Ejo hashize ni bwo byari biteganijwe ko bazamukuramo serumu, ikibazo agifite gikomeye ni ububabare bw’umutima no kuruka. Mu masaha make ashize umuraperi mugenzi we P Diddy yanyujije ubutumwa kuri konte ye ya instagram amwifuriza kurwara ubukira.

Indirimbo ye "Unforgettable" yahuriyemo na Swae Lee, igaragaramo itsinda ry'abana b'ababyinnyi bakomoka muri Uganda Triplets Ghetto Kids yatumye yamamara cyane muri Afrika

REBA HANO IYO NDIRIMBO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyprianus tonkrey 4 years ago
    Nkanjye umufana was French Montana mwifuriza kurwars ubukira





Inyarwanda BACKGROUND