RFL
Kigali

Clarisse Karasira yasohoye indirimbo ihamagarira Isi gusanga u Rwanda irimo abazungu babyina gakondo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/11/2019 20:14
2


Umuhanzikazi Clarisse Karasira, kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Sangwa Rwanda” ifite iminota itanu n’amasegonda 10’.



Iyi ndirimbo “Sangwa Rwanda” ivuga ubwiza u Rwanda rufite, ikanamahagarira abanyamahanga kurusanga. Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Jimmy n’aho amashusho akorwa na Producer AB Godwin.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye byo mu karere ka Bugesera hafi n’ishyamba rya Gako. Amashusho yayo agaragaza abazungu babyina gakondo ubona bizihiwe no kumenya umuco w’u Rwanda.

Basanzwe batozwa n’umukobwa witwa Yvette Niyomufasha, umunyarwandakazi ubyina neza gakondo unafite gahunda yo gutoza abanyamahanga umuco w’u Rwanda.

Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA, ko yakoze iyi ndirimbo kuko ‘amahoro n’amajyambere ni wo mugisha nsabira u Rwanda, rero muri iyi ndirimbo mba ndutsurira gusangwa bikeshwa ayo mahoro n’amajyambere’.

Yavuze ko ayo majyambere akwiye kuba ashingiye ku bwiza u Rwanda rufite ndetse ruzanahamana.

Clarisse Karasira avuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu nzego nyinshi, kwiyubaka mu iterambere ntibigibwaho impaka! Ngo n’ubwo hakiri urugendo, ariko aho abanyarwanda bageze ni heza. Ahamagarira abanyarwanda gukundisha u Rwanda abandi. 

Ati “Nezezwa no kubona abanyamahanga bishimira umuco wacu mucyo natwe tuwubakundishe biruseho!

Uyu muhanzikazi yari aherutse gusohora indirimbo yise“Uzibukirwa Kuki” yibutsa abantu gukora ibyiza bazajya bibukirwaho mu gihe bazaba batakiri ku Isi.

Clarisse Karasira azwi mu ndirimbo zirimo nka “Gira neza”, “Twapfaga Iki?”, “Ntizagushuke”, “Komera”, n’izindi.



Clarisse Karasira mu ndirimbo "Sangwa Rwanda" yifashishije abazungu bigishijwe kubyina gakondo

CLARISSE KARASIRA YASOHOYE INDIRIMBO NSHYA YISE "SANGWA RWANDA"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nshimiyimana vincent4 years ago
    karirise karasira n'akomerezaho n'ibyiza cyane
  • No Nzeyimana Eugene4 years ago
    Ni byiza cyane komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND