RURA
Kigali

Young Thug yateguje abakunzi be igihe azagarukira ku rubyiniro

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:28/03/2025 7:38
0


Umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya Hip Hop, Young Thug, yatangaje ko azaba agarutse ku rubyiniro nyuma y'igihe kinini yari amaze ataboneka aho zitabira iserukiramuco rya Summer Smash 2025 rizabera muri SeatGeek Stadium i Bridgeview, Illinois kuva ku ya 20 kugeza ku ya 22 Kamena 2025.



 

Iri serukiramuco rizagaragaramo abahanzi bakomeye nka Future, Don Toliver, Yeat, Chance the Rapper, Lil Yachty ndetse na Trippie Redd.

Young Thug, umaze igihe kinini atagaragara kubera ibibazo by’imanza, yarekuwe muri Gicurasi 2024 nyuma yo kwemera ibyaha bijyanye no gukorana n’ibyihebe. 

Nyuma yo kurekurwa, yongeye kugaragara mu bikorwa bya muzika, aho yafatanyije na Lil Baby mu ndirimbo yabo ikunzwe cyane "For Ya'll" ndetse anagaragara mu  za Playboi Carti. Ibyo byerekana ko azaba ari imwe mu nkingi z’ibitaramo bya Summer Smash, aho azahurira n'abahanzi bakomeye bo mu njyana ya Hip Hop.

Iri serukiramuco rizaba ku nshuro ya Karindwi, rizaba amahirwe akomeye ku bakunzi ba Hip Hop, aho abahanzi bakomeye bazaba bahuriyemo mu buryo bwihariye. Uretse Young Thug, abahanzi nka Future, Don Toliver, Chance the Rapper, Lil Yachty ndetse na Trippie Redd nabo bazaryitabira.

Aba bahanzi bazagaragaramo mu minsi itatu y’ibirori, bateganya gukomeza gufasha abitabiriye kubona impano zinyuranye ndetse. Nk’uko bitangazwa na Pitchfork, amatike azatangira kugurishwa ku ya 28 Werurwe 2025, kandi hariho ibiciro byihariye bizatuma abakunzi ba Hip Hop babasha kwitabira.

Young Thug ni umwe mubikerenzwa bya hipopu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND