Katy Perry, umuhanzikazi w'icyamamare w'imyaka 40, arateganya kujya mu isanzure mu kwezi gutaha.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane kubera indirimbo nka "Firework" na "Roar", azaba ari mu bagize itsinda ry'abantu batandatu bazitabira urugendo rwo mu kirere rwateguwe na Blue Origin, kompanyi ikora ingendo z'ubushakashatsi mu isanzure.
Urugendo rw’iki gikorwa kizatangira ku itariki ya 14 Mata 2025, aho Katy Perry azaba ari kumwe n'abandi bashyitsi bazakoresha ubwato bwa New Shepard, ikirere cyihariye cyo gutwara abantu mu isanzure.
Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa by'ingenzi byo gukomeza guteza imbere ubushakashatsi n'ubukerarugendo mu isanzure, ibintu bitajya bisanzwe bihuriramo abahanga n'abantu baturutse mu ngeri zitandukanye nkuko Rolling Stone Magazine yabitangaje.
Blue Origin, iyobowe na Jeff Bezos, umuherwe w'icyubahiro, niyo izakoresha ikirere cya New Shepard, kikaba ari ubwato bwihariye bugenewe gutwara abantu mu ngendo z'ubushakashatsi mu isanzure. Iyi ngendo ya Katy Perry izaba ikurikiranye n’izindi ngendo zakiriwe n’abarwiyemezamirimo nka Jeff Bezos na Elon Musk mu bihe bitandukanye.
Nyuma y'igihe kinini atagaragara cyane mu bikorwa bya muzika, Katy Perry yagaragaje ko yiteguye gusubira mu rwego rw'umuziki. Mu mwaka wa 2024, yatangaje ko ari gutegura album nshya ndetse afite imishinga myinshi. Kuri ubu, abakunzi be bagitegereje kumva indirimbo nshya ndetse no kubona amakuru yisumbuye ku rugendo rwe mu isanzure.
Uru rugendo ruzabera mu kirere ni ikimenyetso cy'ubushobozi bw'ikoranabuhanga mu guteza imbere urugendo rw'ubushakashatsi mu isanzure no guteza imbere ubukerarugendo mu bice by'ikirere. Abakunzi ba Katy Perry bakomeje kumushyigikira, biteguye kubona uko azitwara mu isanzure ndetse n'uko azakomeza guteza imbere ibikorwa bye by'umuziki.
Iki gikorwa ni ikimenyetso cy'iterambere mu ikoranabuhanga ryo gutwara abantu mu isanzure ndetse bikaba byitezweho guteza imbere ubushakashatsi ndetse no kongera amahirwe yo kubaka ubukerarugendo mu kirere ku isi hose.
Katy Perry, umuhanzikazi w'icyamamare w'imyaka 40 muteganya kujya mu isanzure
TANGA IGITECYEREZO