RFL
Kigali

Buddy wacurangiye Khadjan Nin, itsinda Nubian Gypsies n'abandi yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/10/2019 17:09
0


Umucuranzi wa Gitari Jean Marie Nibigirwe wamenyekanye ku izina rya Buddy Magloire, yitabye Imana aguye mu Mujyi wa Brusselle mu Bubiligi mu rucyerera rw’uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019.



Buddy Magloire yari umunyamuziki w’umuhanga mu gucuranga gitari. Ni umuhanzi w’icyamamare uvuka mu Burundi washyize uburyohe mu ndirimbo nyinshi zo hambere zo muri iki gihugu anacuranga mu ndirimbo ivuguruye “Indege Irahinda”.

Yapfiriye mu Bubiligi nyuma y’uko umutima uhagaze. Yari amaze igihe yuvuza indwara ya ‘diabete’ nk’uko amakuru agera ku INYARWANDA abihamya. Buddy afitanye isano n’umuhanzikazi Kadja Nin wakunzwe mu ndirimbo ‘Wale watu’. Ise wa Khadja Nin avukana na se wa Buddy.

Yifashishije gitari ye Buddy yacuranze mu ndirimbo ‘Wale watu’ yongeramo uburyohe. Uyu mugabo kandi yacurangiye i Kigali igihe kinini mu itsinda Nubian Gypsies ribarizwamo Albert Rudatsimburwa Umuyobozi wa Contact TV ndetse na Mutsari.

Iri tsinda ryaririmbiye kenshi mu kabari kitwa ‘White Horse’ gaherereye ku muhanda wa Ecole Belge hafi na Car free zone. Iri tsinda kandi ryashimishije benshi mu muziki w’umwimerere mu bitaramo bikomeye bacuranzemo.

Bombi batanze ibyishimo mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyo kuwa 27 Gicurasi 2017, Umuririmbyi w’Umunyakenya, Cecilia Sagini Kemunto [Cece Sagini] yaririmbyemo.

Albert Rudatsimburwa wacuranganye na Buddy igihe kinini, yanditse kuri Twitter, avuga ko Buddy yari umunyempano ukomeye mu muziki w’iki kinyejana. Avuga ko yabaye inshuti bagendanye urugendo rurerure. Buddy wacuranganye na Canjo Amissi yari afite umugore w’umunyarwanda witwa Alice Musasangohe.

Buddy yitabye Imana mu rucyerera rw'uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019

Albert Rudatsimburwa yavuze ko Buddy [uwa mbere uhereye iburyo wambaye ingofero] yari umunyamuziki w'umuhanga isi yagize muri iki kinyejana

BUDDY YACURANZE MU NDIRIMBO 'WALE WATU' YA KHADJA NIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND