Filime yitwa ‘Notre Dame Du Nil’ yakozwe ishingiye ku gitabo cy’umunyarwandakazi Mukansonga Scholastique igiye kwerekanirwa i Kigali nyuma y’uko ifunguye icyiciro cyitwa World Cinema mu iserukiramuco rya ‘Toronto International Film Festival.
Iki gitabo cya Mukansonga cyabonye ibihembo byinshi. Iyi filime ‘Notre Dame Du Nil’ yayobowe n'umufaransa ufite inkomoko muri Afganistan witwa Atiq Rahim.
Yakinwemo n'abanyarwanda barimo Albina Kirenga, Clariella Bizimana, Malaika Uwamahoro, Belinda Rubango, Amanda Mugabekazi, Mukama Wanjye, Epa Binamungu.
Yakinwemo n'umuririmbyi w'ikirangirire Kadja Nin hamwe n'umunya mu muziki w'umufaransa witwa Pascal Gregory; iherutse kwerekanirwa bwa mbere muri Toronto International Film Festival muri Nzeri 2019.
Iyi filime ishobora kwerekanirwa i Kigali kuwa 28 Ugushyingo 2019. Incamake y’iyi filime ivuga ko mu Rwanda mu mwaka wa 1973 mu Ishuli ry'icyitegererezo gatorika "Notre-Dame du Nil", ryitegeye ku musozi, higagamo abakobwa b'inkumi kugira ngo bazabe indatwa mu gihugu.
Mu gihe bitegura kubona diplomes zabo, babanaga mu icumbi (dortoir) imwe, bafite inzozi zimwe, bari inkumi zagiraga inshuti z'abahungu. Gusa mu gihugu cyose no muri iryo shuri hari amacakubiri akabije azahindura ejo hazaza habo n’igihugu cyose.
Iyi filime 'Notre-Dame Du Nil' mu iserukiramuco 'Toronto International Film Festival' yafunguye icyiciro cyitwa World Cinema
Albina Kirenga
Amanda Mugabekazi
Bizimana Clariella
Belinda Rubango
Atiq Rahim (Director w'iyi filime)
Epa Binamungu
Malaika Uwamahoro
Umunyabigwi mu muziki Khadja Nin
Mukama Wanjye
Pascal Gregory
TANGA IGITECYEREZO