RFL
Kigali

Bahati azamurika filime ‘Ziro 2 Life’ yavuzemo uko yabaye umukozi wo mu rugo, imvune za Just Family n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2019 19:40
1


Umuhanzi Habiyambere Jean Baptiste waryubatse mu muziki ku izina rya Bahati Makaca, ageze kure urugendo rwo kumurika filime mbarankuru yise “Ziro 2 Life” avugamo ubuzima bwe kuva akiri muto kugeza akuze n’urugendo rw’itsinda rya Just Family rimaze imyaka igera ku icumi.



Filime ‘Ziro 2 Life’ izerekanwa bwa mbere kuwa 19 Ukwakira 2019 kuri White Club Kimironko, aho abahanzi Kasirye Martin [MC Tino] na Bull Dogg bazaririmbira. Kwinjira ni 2,000 Frw mu myanya isanzwe na 5,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Bahati yize ibijyanye no kuyobora filime (Directing) mu gihugu cya Kenya mu gihe cy’amezi atandatu. Yagize uruhare rukomeye mu gutunganya no gushyira ku isoko filime nka “Kaliza”, “Ruzagayura”, “Ni njye nawe” n’izindi.

Ntiyigeze agaragara muri filime ku mpamvu avuga ko igihe cyari kitaragera kuri we kugira ngo agaragare imbere y’ibyuma bifata amashusho n’amajwi akina filime.

Yabwiye INYARWANDA ko yanyuze mu buzima bugoye ku buryo atari afite n’igitekerezo cy’uko azagira ubuzima bwiza. Ati “Uyu munsi Bahati w’umusitari abantu babona bakunda cyangwa se batanakunda kuko ntabwo umuntu akundwa n’abantu bose.”

“Nta n’ubwo yangwa na bose ntabwo bazi ko yigeze kubaho umukozi wo mu rugo(Kadogo). Ntabwo bazi ko yigeze kurara ku ikarito atari uko ndi Mayibobo ahubwo ari uko ntafite aho kuba.”

Kwikoraho filime mbarankuru bizamufasha kumenywa na benshi. Akomeza avuga ko hari benshi batemera ko Just Family yakoreye ibitaramo mu mahanga, ikanahagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye, ngo nabo yabasubije yifashishije iyi filime.

Just Family yahagararirye u Rwanda mu irushanwa ‘East Africa Award’, banashyirwa mu bahatanira ibihembo bya ‘East Africa Music Award’ mu 2011 aho bari bahanganye n’itsinda rya Radio&Weasel, P Unit n’abandi.

Akomeza avuga ko hari igitaramo bakoreye i Nairobi benshi batemera ko byabayeho koko. Ngo yakoze iyi filime agira ngo yereke abantu aho bavuye ndetse n’ibyo itsinda ryakoze bagiye bashidikanyaho kenshi. Ati “Umuntu aguhe n’agaciro avuga ati mwa bantu mwe ibintu mwakoze mwavuye kure.”

Bahati avuga ko byinshi mu rugendo rwe na Just Family yashyize muri filime ‘Ziro 2 Hero’ bagenzi be Jimmy na Croidja batazi ko yabishyizemo. Yavuze ko amateka ye afite aho ahuriye n’itsinda rya Just Family ari nayo mpamvu yabihurije muri filime.

Ati “Just Family impamvu igomba kuzamo cyane n’uko hari aho nageze ubuzima bwanjye bwose buba Just Family. Just Family ni ‘company’ ndi umukozi wayo irampemba, irantunze ni gute itazamo? …ibihe byiza nagiriye muri Just Family n’ibihe bibi nagiriyemo,”

Muri iyi filime yifashishije abamuzi bagiye batanga ubuhamya ku buzima bwe. Hari amwe mu mashusho agaragara muri iyi filime mbarankuru byasabye ko ajya hanze y’igihugu kuyashakisha.

Bahati muri flime mbarankunuru 'ZiroTo Life' yanavuze ku buzima bw'itsinda rya Just Family

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHATI UGIYE KUMURIKA FILIME MBARANKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Q2Q4 years ago
    iyi nigga se konbonye ivuga ibintu ugasanga bimeze nk ibinyoma ubwo Doc yo ni ukuri kweli?





Inyarwanda BACKGROUND