RFL
Kigali

Dr Scientific yakoze indirimbo ‘Ab’ubu’ isaba abantu kureka amakimbirane kuko ari inzitizi y’iterambere-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/09/2019 12:38
0


Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientific mu muziki yahuje imbaraga na Sean Protae na GSB bakorana indirimbo bise ‘Ab’ubu’ ikubiyemo ubutumwa busaba abantu kureka amakimbirane bakimakaza urukundo n’amahoro.



Dr Scientific azwi mu ndirimbo zinyuranye harimo 'Save my life' yakoranye na Jay Polly n'iyo yakoranye na Ama G The Black yitwa 'Isi'. Intego ye mu muziki ni ugufasha abanyempano bagakora indirimbo zirimo ubutumwa bwigisha umuryango mugari. Muri iyi ndirimbo ye nshya 'Ab'ubu' avuga ko abantu bakwiriye kureka ishyari n’amatiku, bagakora cyane bagamije gutera imbere. 

Dr Scientific yabwiye Inyarwanda.com ko urwango n’amakimbirane ari bimwe mu bituma benshi badatera imbere bityo abasaba kubyirinda kuko buri wese akeneye iterambere kandi bikaba bigoye kurigeraho igihe umwanya wawe munini uwukoresha mu gushyamirana n’abaturanyi bawe n’inshuti zawe.


Umuhanzi Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientific

Iyi ndirimbo ‘Ab’ubu’ yumvikana mu ndimi nk’Ikinyarwanda n’Ikigande. Aba bahanzi baririmbamo ko abantu benshi b’ubu batakaje umwimerere w’urukundo kuko usanga bihugiraho, bagahora bahuze cyane. Yavuze ko ibi bituma abantu batabana neza, asaba buri wese kwimakaza urukundo akabana neza n’abaturanyi be n’umuryango we.


UMVA HANO INDIRIMBO 'AB'UBU' YA DR SCIENTIFIC FT GSB & SEAN PROTAE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND