Mu minsi ishize Yvan Buravan yamaze igihe akora ibitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika aririmba mu bihugu 12 ndetse aza no kwitabira iserukiramuco rya FEMUA ryabereye mu gihugu cya Cote d’Ivoire. Kuri ubu yakoreye igitaramo gikomeye i Kinshasa aho yanakiriwe n’umwana wa Papa Wemba wamuhaye ikaze muri RDC.
Ku wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019 Yvan Buravan n’itsinda rye rimucurangira bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bakigera muri iki gihugu Yvan Buravan yakiriwe n’umukobwa wa Papa Wemba uyu akaba uuhanzi w’icyamamare ku Isi witabye Imana mu minsi yashize icyakora yari umwe mu byamamare RDC yatunze mu muziki.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019 nibwo Yvan Buravan yaririmbye mu iserukiramuco rya Red one yahuriyemo n’icyamamare Ya Levis umuhanzi wo muri RDC ariko uba mu Bufaransa. Uyu akaba yaranataramiye i Kigali igitaramo kitabiriwe numubare munini w’abakunzi ba muzika i Kinshasa, iki gitaramo cyabereye ahitwa Halle de la Gombe.
Mbere yo kujya muri iki gitaramo Yvan Buravan yanje gukora
ibiganiro binyuranye kuri radiyo zo mu mujyi wa Kinshasa aha akaba yafashwaga
nuyu mukobwa wa Papa Wemba wari mu ikipe
itegura iki gitaramo nkuko amakuru ava i Kinshasa abihamya.Yvan Buravan n'umukobwa wa Papa Wemba
Yvan Buravan yakoze ibiganiro binyuranye ku ma radiyo yo muri RDC
TANGA IGITECYEREZO