Kigali

Shaddy-Boo azitabira imirwano ya Kickboxing kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/07/2019 12:50
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2019 muri Heartland Hotel i Nyamirambo hazabera irushanwa mu mukino wa Kickboxing ukomatanya kurwanisha ibipfunsi n’imigeri “Rwanda Peace Kickboxing season ya 1”, imikino izaba irimo Shaddy-Boo umenyerewe ku mbunga nkoranyambaga.



Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy-Boo ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram n’izindi, yemeje ko azitabira iyi mirwano ya KickBoxing iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu i Nyamirambo kuri Heartland Hotel.

Mu kiganiro M&M Mixed Martial Arts ltd bagiranye n’abanyamakuru ndetse na Shaddy-Boo akaba yari ahari, yavuze ko asanzwe akunda umukino wa KickBoxing ndetse akaba abona ari umukino wafasha abari n’abategarugoli kugira imbaraga z’umubiri ku buryo banirwanaho mu gihe basagarariwe benda guhohoterwa.

“Uyu mukino ndawukunda kandi nzaba mpari nkine abantu babireba. Uyu ni umukino nakunze kuva nkiri umwana. Nkatwe nk’abari n’abategarugoli, uyu mukino wadufasha kugira imbaraga z’umubiri ndetse bikaba byadufasha mu kwitabara mu gihe twaba twenda guhohoterwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi”. Shaddy-Boo.


Shaddy-Boo aganira n'abanyamakuru yabijeje ko yiteguye neza

Iri rushanwa “Clash of Mastodons 2019” rizagaragaramo imirwano 3 harimo uzahuza Hamzah na Omar, Mafumba na Gamariel, bose bakaba ari Abanyarwanda naho umurwano wa 3 uhuze Manzi Bosco “Mater Coco” na Efrem Geneladius ukomoka muri Tanzania. Iyi mirwano ikaba izatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru tariki 27 Kamena 2019, umuyobozi wa M&M Mixed Martial Arts ltd itegura iri rushanwa, Mukarage Mensieur Moses yatangaje ko iri rushanwa bariteguye mu rwego rwo kumenyekanisha uyu mukino kuko umaze igihe gito utangijwe mu Rwanda. Yakomeje avuga ko imyiteguro irimo kugenda neza kandi bizera ko abazaza kureba uyu mukino bazishima.


Mukarage Mensieur Moses umuyobozi wa M&M Mixed Martial Arts itegura iyi mikino

Iyi mirwano izabera muri Heartland Hotel na yo ikaba iri mu bafatanyabikorwa mu gutegura iyi mirwano. Umuyobozi muri iyi Hoteri ushinzwe ibikorwa, Habiryayo Patrick yatangaje ko bahisemo gufatanya n’abategura iri rushanwa kuko bafite intego nziza yo guteza imbere uyu mukino njyarugamba utamenyerewe cyane mu Rwanda. Kuri we avuga ko byamushimishije kuko na we yakinnye imikino njyarugamba.

Patrick Habiryayo umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Heartland Hotel izakira iyi mikino yavuze ko buri kimwe kiri ku murongo

Kwinjira ahazabera iyi mikino ni ibihumbi icumi (10,000 FRW), ibihumbi bitanu (5,000 FRW) n’ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2,000 FRW).

Manzi Bosco bita Master Cocco umwe mu bazaba bahatanira imidali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND