RFL
Kigali

The Ben yashyize hanze indirimbo ye nshya “Ndaje” yo kuramya no guhimbaza Imana -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/06/2019 10:30
2


The Ben ni izina rinini cyane muri muzika ya hano mu Rwanda, uyu musore w’icyamamare ariko ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yo kuramya no guhimbaza Imana yise “Ndaje”, iyi ikaba ari indirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo akomeje kuyatunganya nayo.



Uyu musore utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe akorera muzika ye, mu minsi mike yari yarashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Naremeye” yari amaze icyumweru kimwe gusa hanze. Nyuma y’iki cyumweru iyi ndirimbo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yahise ayikurikiza indi ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise “Ndaje” itasohokanye n’amashusho yaypo cyane ko ari gutunganywa nkuko amakuru ava muri Rockhill (inzu uyu muhanzi abarizwamo) abivuga.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA THE BEN “NDAJE”

The BenThe Ben yahsyize hanze indirimbo ye nshya yise "Ndaje"

Iyi ndirimbo nshya ya The Ben “Ndaje” yakorewe mu Rwanda muri Monster Record ikorwa na Producer Knox Beat, amashusho yayo yo akaba agomba gukorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho uyu musore asanzwe atuye ndetse anakorera byinshi mu bikorwa bya muzika ye, ndetse nubwo atariwe nyiri izina ubyiyemereza ariko hari amakuru avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo The Ben yatangiye kuyafata.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA THE BEN “NDAJE”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • omar4 years ago
    Imana ikomeze imwagure mubikorwa bye
  • fred4 years ago
    KBX





Inyarwanda BACKGROUND