RFL
Kigali

Tanzania: Sibomana Patrick “Pappy” yasinye muri Yanga Africans

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/05/2019 19:38
1


Sibomana Patrick bita Pappy umunyarwanda wari umaze igihe muri Mukura Victory Sport i Huye, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Yanga Africans, ikipe y’ubukombe muri Tanzania.



Mu gicuku cyo ku wa Gatandatu tariki tariki 25 Gicurasi 2019 ni bwo Sibomana Patrick yuriye indege igana i Dar Es Salaam muri Tanzania. Icyo gihe yemereye INYARWANDA ko agiye guhuza ibiganiro n’iyi kipe akareba niba babasha guhuza imvugo bityo akaba yababera umukinnyi dore ko n’itike y’indege ari abayobozi ba Yanga Africans bari bayimuhaye.


Sibomana Patrick "Pappy" agiye kuba umunyarwanda wa 3 muri shampiyona ya Tanzania nyuma ya Haruna Niyonzima na Meddie Kagere 

Aganira na INYARWANDA nyuma yo gusinya, Sibomana Patrick yavuze ko ari impamo yamaze gushyira umukono ku masezerano igisigaye akaba ari ukugaruka mu Rwanda kugira ngo azasubire muri Tanzania ajyanye urwandiko rumukura muri Mukura VS (Releaase Letter) kuko tariki ya 4 Nyakanga 2019 azasoza amasezerano yari afitanye n’iyi kipe y’i Huye.

“Ni byo nasinye imyaka ibiri. Nari mpamaze iminsi tuvugana buri kimwe birangira duhuje ndabasinyira nta kibazo. Ubu ngomba gusubira mu Rwanda nkazagaruka muri Tanzania tariki 10 Nyakanga 2019. Mukura VS tuzasoza iby’amasezerano yari hagati yacu tariki ya 4 Nyakanga 2019. Ndizera ko nta bindi bibazo bizaza muri iyi gahunda”. Sibomana


Sibomana Patrick umukinnyi wa Yanga Africans 


Yanga Africans babihamije ku rubuga rwa Twitter ko Sibomana Patrick yabaye umukinnyi wabo

Sibomana Patrick w’imyaka 22 yari yageze muri Mukura VS mu mikino yo kwishyura ya shampiyona 2018-2019 ku ngingo y’amasezerano yagombaga kurangirana n’uyu mwaka w’imikino 2018-2019.

Sibomana Patrick ni umukinnyi ukina aca mu mpande z’ikibuga haba iburyo cyangwa ibumoso. Muri iyi mikino yo kwishyura ya Azam Rwanda Premier League 2018-2019, kuri ubu akaba yari muri Mukura Victory Sport.

Sibomana Patrick Pappy yakiniye amakipe akomeye arimo na APR FC

Sibomana Patrick Pappy banakunda kwita Petit Ronaldo yatangiye umupira w’amaguru mu buryo buzwi mu 2011 akina mu Isonga FA aho yavuye mu 2013 agana muri APR FC yavuyemo mu 2017.

Umwaka w’imikino 2017-2018, Sibomana Patrick yari muri Shakhtyor Soligorsk muri Belarus mbere yo kurangizanya nayo akagaruka mu Rwanda akaba akina muri Mukura Victory Sport.

 


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twizerimana sydio4 years ago
    SIBOMANA nakomereze hariya ari gutera imbere.





Inyarwanda BACKGROUND