Kigali

James&Daniella basohoye amashusho y'indirimbo 'Mpa amavuta' iri ku gasongero k'indirimbo zikunzwe-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/05/2019 13:13
1


James&Daniella ni itsinda rigizwe n'umugabo n'umugore, rimaze igihe gito cyane mu muziki, icyakora mbere yo gukora iri tsinda bahoze baririmba mu matsinda atandukanye. Kuri ubu James&Daniella bashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Mpa amavuta' iri mu ndirimbo za Gospel zikunzwe cyane mu Rwanda.



James Rugarama na Daniella Rugarama ni bo bagize itsinda James&Daniella. Bari mu bahanzi bakunzwe cyane dore ko bari mu batekerezwaho mbere n'abategura ibitaramo n'ibiterane. 'Mpa amavuta' ni yo ndirimbo yabo ya mbere bakoze kuva batangiye kuririmbana nk'umugabo n'umugore. Mu mwaka wa 2015 ni bwo James&Daniella bashakanye, batangira ubwo kuririmbana dore ko mbere yaho baririmbaga mu matsinda atandukanye yo muri Uganda aho babaga. Kuri ubu bari kubarizwa mu Rwanda, bakaba basengera muri Fousquare Gospel church Kimironko kwa Bishop Dr Masengo Fidele.


James&Daniella bamenyekanye mu ndirimbo 'Mpa amavuta

Rugarama James yabwiye Inyarwanda.com ko mu minsi micye cyane bazashyira hanze indirimbo nshya. Ku bijyanye n'indirimbo yabo ya mbere 'Mpa amavuta' yishimiwe cyane n'abakunzi b'umuziki wa Gospel ndetse bakaba bishimirwa henshi batumirwa bakaririmba iyi ndirimbo, James Rugarama yadutangarije ko bashima Imana bikomeye yahaye umugisha indirimbo yabo igakundwa. Yavuze ko ari igihe cy'Imana kiba cyageze. Ati: "Ni Imana yabikoze, ni igihe cy'Imana." Twabibutsa ko James&Daniel bari mu baririmbyi bazaririmba mu gitaramo gikomeye 'Worship Legacy' cya Gisubizo Ministries kizaba tariki 26/05/2019.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MPA AMAVUTA' YA JAMES&DANIELLA



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo5 years ago
    Mukomereza aho mubirimo neza.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND