Kigali

Umuraperi Livre Sympatik wo guhangwa amaso muri Gospel yavuze kuri EP yise "Only God"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/01/2025 12:10
0


Umuraperi Muvunyi Christian Nkundakwita uzwi nka Livre Sympatik mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yateguje EP y'indirimbo eshanu izajya hanze muri Gashyantare 2025.



EP ye nshya yise "Only God" igizwe n'indirimbo eshanu ari zo: Only God, Inzira, Mfata Ikiganza, Nsingize na Asante. Avuga ko yizeye ko Imana izamushoboza izi ndirimbo zikagera kuri benshi kandi bagahindurwa nazo kuko "niwe uzi ibisarurwa bikenewe gusarurwa hakoreshejwe iyi Ep ni se (Only God)".

Intego ye ni uko abazumva izi ndirimbo ze bazahinduka. At "Sinkeneye abantu million cyangwa Billion bumvise ubutumwa ntacyo bahindutseho mu buryo bwo kwakira Yesu Kristo kuko ni wo muhamagaro wanjye wo kwampamaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo"

Livre Sympatik uri muri bacye bahagaze bwuma mu njyana ya Hiphop mu muziki wa Gospel, yavuze ko iyi Ep igizwe n’indirimbo 5 azayigeza ku bantu binanyuze ku mbuga ze z’imiziki mu ntangiro z’ukwezi kwa kabiri by’umwihariko kuri Youtube, ni Audio 4 na video Imwe (1)."

Uyu muraperi w'umuhanga cyane ndetse wo guhozwaho ijisho mu muziki wa Gospel, avuga ku rwego umuziki we ugezeho, yavuze ko umuziki we urimo gukura buri munsi agendeye ku bitekerezo by'abumva umuziki we "kandi ndashaka ko bikura cyane mu izina rya Yesu."

Avuga ko iyi EP ye ivuga ku mwihariko w’Imana ndetse ikaba irimo n'ubutumwa bwibutsa abantu ko Imana "ariyo dukwiye guhanga amaso twibuka aho yadukuye n’uyu munsi aho itugejeje turabisanga mu ijambo ry’Imana (Bible) mu Kuva 20:1_3.".


Livre Sympatik yateguje EP iriho indirimbo 5 zivuga ku mwihariko w'Imana


Livre Sympatik yavuze ko EP ye nsha izajya hanze muri Gashyantare 2025

REBA INDIRIMBO "MBISIGAHO" YA LIVRE SYMPATIK FT RICHARD ZEBEDAYO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND