Kigali

MUSANZE: Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yatangiye gushyira mu ngiro umushinga we - AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/05/2019 4:09
1


Nyuma y'iminsi Nyampinga w'u Rwanda 2019 akora ku mushinga we ashaka amakuru, ashaka abafatanyabikorwa ndetse n'uko bizakorwa agendeye ku bikenewe kandi bishoboka nk'uko abitangaza, Miss Nimwiza Meghan yatangije ubukangurambaga azakora mu turere twinshi tw'igihugu aho ashishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi.



Ubu bukangurambaga yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019 yabugabanyijemo ibice bitatu; 

Igice cya mbere ahura n'urubyiruko rusanzwe rukora ubuhinzi abashyiriye ubutumwa bw'icyizere ndetse anafasha ababikora by'umwuga n'ababikora bisanzwe bakungurana ibitekerezo ndetse baba bari kumwe n'inzobere mu buhinzi n'ubworozi z'urubyiruko rwibumbiye muri Rwanda Youth in agriculture form (RYAF), BDF, inzego za leta n'abikorera ku giti cyabo cyane cyane buri wese bijyanye n'icyo akora akareba uruhare rwe mu kugira ngo ubuhinzi bw'ubunyamwuga bwimakazwe bigendeye ku rubyiruko ariko bibanda ku babisanzwemo.

Igice cya kabiri ni ukuganiriza urubyiruko rutaba mu buhinzi ndetse bakiri bato yibanda ku bakiri mu mashuri yisumbuye atangira kubereka uburyo icyo waba wiga cyose gifite aho cyahurira n'ubuhinzi. Aha rero agenda aganira n'urubyiruko ruri mu mashuri aho ari kumwe n'abo twavuze haruguru bose.

Icya gatatu ni cyo yifashishije Miss Rwanda 2018 ufite umwe mu mishinga ye yatangiye umwaka wa 2018 wo kurwanya imirire mibi imwe mu nzira yahisemo gukoresha no kubaka uturima tw'igikoni aho bishobola akaba ari muri urwo rwego aho bari gusura ibigo by'amashuri bari gusiga bakoze n'umurima w'imboga bifashishije inzobere kuva mu nzego zitandukanye ndetse n'abanyeshuri .

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019 Miss Nimwiza Meghan yari ari mu karere ka Musanze aho yahuye n'urubyiruko rwinshi rwaho rwagize umwanya wo kuganira n'inzego zitandukanye. Muri iyi nama uyu mukobwa yaboneyeho no kumenyesha abahinzi n'aborozi bari bitabiriye gahunda y'ubwishingizi bw'amatungo ndetse n'iy'ubwishingizi bw'ubuhinzi bugiye gutangira vuba aha. Byari inkuru nshyashya kuri benshi ariko ari n'inkuru nziza kuri bose bagaragaje ko babyishimiye mu buryo bukomeye.

Nyuma y'iyo nama Miss yasuye ikigo cya GS Musanze ndetse na E.S Musanze aho yaganiraga n'urubyiruko rwaho ku byiza by'ubuhinzi ndetse anabereka amahirwe ari mu buhinzi. Urubyiruko rwanyuzwe ndetse rusobanukirwa byinshi ku buhinzi kuko ibibazo byabajijwe n'uburyo byasubijwe byatumye bifuza ko Miss Meghan yazagaruka akabigisha ndetse akabereka byimazeyo amahirwe ari mu buhinzi.

Kuri gahunda byitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019 Miss Nimwiza Meghan aganira n'urubyiruko rwiga ku kigo cya Sunrise High School aho intero nta yindi usibye gukomeza kwereka urubyiruko amahirwe ari mu buhinzi ndetse n'ubworozi. 
Miss RwandaMiss RwandaYabanje kuganiriza urubyirukoMiss RwandaMiss RwandaAri gufatanya n'abanyeshuri kurema uturima tw'igikoni Miss RwandaMiss Rwanda 2019 asangira n'abanyeshuri Miss RwandaMiss RwandaByari ibyishimo ku banyeshuri basuwe na Nyampinga w'u Rwanda 

AMAFOTO: Miss Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dieudonne5 years ago
    Nibyiza kuko umushinga we nimwiza cyane. Gusa dukeneye ubuhinzi buteyimbere bunakoresha ikoranabuhanga kurusha gukoresha isuka gakondo.Courage miss Meghan.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND