RFL
Kigali

Uncle Austin aturuka i Nyarutarama akajya guhahira i Nyamirambo muri Alimentation ya King James –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/04/2019 9:17
0


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko King James yafunguye ihahiro rusange mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo, iri hahiro akaba yararyise “Mango Supermarket”. Nyuma y'uko afunguye iri hahiro abanyamuziki batangiye kuhayoboka ndetse hari n'abaturuka kure bagiye guhahira mu ihahiro rya mugenzi wabo.



Mu minsi ishize umunyamakuru wa Inyarwanda yitemberera i Nyamirambo yahuye na Uncle Austin wari uri kumwe na Muyoboke bari muri Mango Super Market bagiye guhaha. Muyoboke Alex utuye i Remera Kabeza na Uncle Austin utuye nawe i Remera babwiye Inyarwanda ko bari bavuye i Nyarutarama bakaza guhahira i Nyamirambo mu rwego rwo guteza imbere mugenzi wabo.

Uncle Austin

Uncle Austin na Muyoboke Alex bari guhaha

Uncle Austin waganiriye na Inyarwanda yasabye abanyamuziki n’abakunzi babo gushyigikira mugenzi wabo King James cyane ko nibamuteza imbere akabasha kwagura ibikorwa bye bitazitirirwa King James gusa ahubwo bizitirirwa abahanzi muri rusange na muzika muri rusange. Iyi Supermarket ya King James iri i Nyamirambo, yabimburiye andi mashami azaba ari mu ntara zinyuranye nk'uko King James yabitangarije Inyarwanda.com mu minsi ishize.

REBA HANO UNCLE AUSTIN NA MUYOBOKE ALEX BAGIYE GUHAHIRA MURI MANGO SUPERMARKET






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND