Kigali

FT: Rayon Sports 1-0 APR FC-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/04/2019 16:53
5


Rayon Sports yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino waberaga kuri sitade Amahoro. Sarpong Michael ni we watsinze iki gitego kuri penaliti (90+2').



Ni umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona 2018-2019 amakipe yombi yahuyemo APR FC iri imbere ya Rayon Sports amanota atandatu kuko APR FC yari ifite amanota 54 mu gihe Rayon Sports yari ifite amanota 48.


Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego


Kimenyi Yves umunyezamu wa mbere wa APR FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 3, Habimana Hussein 20, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manzi Thierry (C,4), Mugheni Kakule Fabrice 27, Niyonzima Olivier Sefu 21, Donkor Prosper Kuka 8, Ulimwengu Jules 7, Sarpong Michael 19.


Abasimbura: Bashunga Abouba (GK,1), Nyandwi Saddam 16, Irambona Eric Gisa 17, Mugisha Francois Master 25 , Mugisha Gilbert 12, Manishimwe Djabel 10, Bukuru Christophe 18.

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK,21), Rusheshangoga Michel 22, Buregeya Prince Caldo 18, Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Ally Niyonzima 28, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Nshuti Dominique Savio 27, Byiringiro Lague 14 na Hakizimana Muhadjili 10.


Abasimbura: Ntwari Fiacre (GK,1), Nshuti Innocent 15, Ngabonziza Albert 3, Buteera Andrew 20, Nshimiyimana Amran 5, Nkizingabo Fiston 29, Mugunga Yves 19


Abakinnyi ba APR FC bajya inama


Abakinnyi ba Rayon Sports bajya inama


Abasifuzi n'abakapiteni




Hakizimana Muhadjili agira ikibazo


Hakizimana Muhadjili atera umupira uteretse

REBA HANO IBYISHIMO BYA RUTANGA N'ABAFANA BA RAYON SPORTS NYUMA YO GUTSINDA APR FC


Rayon Sports 1:0 APR FC: Rwarutabura na Rujugiro mu ntambara y'amagambo


IMIRWANO IKOMEYE YABAYE NYUMA Y'UMUKINO WA RAYON SPORTS NA APR FC


AMAFOTO: Mihigo Saddam

VIDEO: Eric Niyonkuru & Emmy Nsengiyumva






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UKURI5 years ago
    Murakoze kubw aya maduro yanyu. Mfite icyo nifuje kuvuga kuri uyu mukino. tmese twawukurikiye kendi ceza gusa hagaragayemo amakosa acomete ku gihande cy ubusifuzi: ikosa bakoreye Muhadjili umusifuzi avugako ari kuruhande kandi baribari mu kibuga cy amahina. umusifuzi wo kuruhande kuva umukino utangira yagaragaje ko abangamiye ikipe ya APR Fc kugeza ku isegonda rya Yuma ubwo Yale gutanga penalty. rero igishoboka nuko buriya FERWAFA yakwiga ku myitwarire y abasifuzi bagaragaza ubuswa nkubwo butewe n amarangamutima. si byiza samba.
  • HABINSHUTI J. Damascene5 years ago
    Twishimiye insinzi ya rayon sport kbsa kdi courage Micheal sarpong yakoze kbsa yaduhaye ibyishimo
  • Bizakora Daniel5 years ago
    Mbanje,gushimira;abakinyibareyokukobaduhaye;itsinzi;tugetwemera;ikipeyarushijwepeeee!!Nitwarikubakira
  • Ngango5 years ago
    Kuki buri gihe APR iyo itsinzwe yitwaza abasifuzi? Buriya wasanga bariya basifuzi mubakuzaho kdi ari mpuzamahanga.
  • Eric nsengiyumva5 years ago
    Ndi umu fan wa kiyovu nkaba nenga uuburyo abafans ba Apr fc bitwaye kuri stadium kuwa6 ese kuki bavugako bibwe aribo n' umusifuzi ninde waruhegereye ndemezako abasifuzi ibyemezo bafashe ari ntamacyemwa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND