Kigali

Kwibuka25: Ibitaro bya Kabutare byibutse abahoze ari abakozi, abarwayi, abarwaza n’ababihungiyemo baguye muri Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/04/2019 18:28
0


Ibitaro bya Kabutare bisa n’ibyungirije ibitaro bikuru bya CHUB mu karere ka Huye, bikaba kuri uyu munsi byibutse abahoze ari abakozi babyo, abarwayi, abarwaza ndetse n’abari batuye hafi yabyo babihungiyemo bakaba ariho bicirwa mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994.



Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwageze henshi mu hafite amateka akomeye mu gace ka Kabutare. Urugendo rwasorejwe ku bitaro ahashyizwe indabo ku mva z’abazize jenoside bashyinguwe muri ibi bitaro bya Kabutare ndetse hakaba handitse amazina y’abantu baguyeyo. Ni umuhango wari witabiriwe n'abakozi b'ibi bitaro, imiryango y'ababuriyeyo ababo ndetse n'bandi bantu batandukanye. Wari uri guherekezwa n’amasengesho yari ayobowe na padiri Nyamaganda Vincent.

kabutare

kabutare

Hashyizwe indabo ahashyinguwe bamwe mu baguye mu bitaro bya Kabutare

Nyuma yaho hakurikiyeho igitambo cya misa, aho padiri yavuze ko jenoside atari icyaha gihubukiwe, ko yateguwe ndetse abantu bakemera kuganzwa n’icyaha. Nyuma ya misa hakurikiraho umwanya wo gutanga ubuhamya. Bwatanzwe na Clement Mbaraga wabonye byinshi mu byabaye ku Kabutare, dore ko Jenoside yatangiye ikanarangira ariho ari. Yavuze ko yavutse mu muryango w’abana 7 ariko 2 gusa bakaba ari bo babashije kurokoka ubwicanyi n’ubugome bwa jenoside.

kabutare

Clement yabonye bwinshi mu bunyamanswa bwakorewe abatutsi muri Jenoside muri Kabutare

Yatangiye atanga ishusho ya Kabutare mbere ya Jenoside, avuga ko kari agace gatuwemo n’abantu bajijutse gusa, cyane ko benshi babaga ari abarimu, abakozi b’ibigo bitandukanye byo mu mujyi wa Butare n’abandi bantu bajijutse mu buryo bufatika. Ibi yabivuze ashaka kugaragaza ko abantu baho bakoze jenoside batari abaturage basanzwe ku buryo bavuga ko bashutswe cyangwa bigishijwe. Mu buhamya bwe burebure, yavuze inzira itoroshye yanyuzemo n’uburyo yagiye abura abavandimwe be nyamara Imana igakinga akaboko kuri we, umuvandimwe we umwe ndetse n’ababyeyi babo.

Yashimiye cyane ibitaro bya Kabutare bitegura iki gikorwa ndetse na EAV Kabutare yatunganyije urwibutso rugaragaza amateka y’abiciwe muri iri shuri. Yamashimiye kandi akarere ka Huye anaboneraho gusaba ko bishobotse hazubakwa urwibutso rwo kwibuka abana baguye Kabutare muri jenoside.

kabutare

Norbert wari uhagarariye IBUKA 

Nyuma ye hakurikiyeho ijambo rya Norbert Mbabazi wari uhagarariye Ibuka. Yagarutse ku rwango rukomeye jenoside yakoranywe ariko rukaba rwaratangiye na mbere hose guhera muri za 1959. Yavuze kandi ko urupfu rubi abatutsi bishwe muri jenoside ruri mu bihora bishengura imitima y’abarokotse. Yavuze ko hagize ubasha kureba mu mutima w’uwarokotse atakwifuza kongera kureba kubera uburyo benshi babana n’agahinda n’ingaruka zitandukanye zatewe na jenoside. Yakomoje ku ruhare rw’urubyiruko mu guharanira ko ibyabaye bitazongera, ashimangira ku kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Muri uyu muhango kandi hagarutswe ku ruhare rw’Inkotanyi mu guhagarika jenoside ndetse n’uburyo zatabaye abantu ndetse benshi zitanabazi, ahubwo ari umutima wo kumva ko ari ngombwa gutabara umunyarwanda mugenzi wawe.

kabutare

Nzambimana Jean Bosco, umuyobozi w'ibitaro bya Kabutare

Nzambimana Jean Bosco, umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare nawe yashimiye abitabiriye uyu muhango wo kwibuka abaguye muri ibi bitaro, avuga ko bigayitse kubona muri jenoside abaganga barijanditse mu bwicanye bakavutsa ubuzima abarwayi bari bashinzwe kwitaho. Yashishikarije abaganga gutanga serivisi nziza, kwita ku barwayi nta kuvangura. 

kabutare

Kankesha Annonciata, vice mayor ushinzwe imibereho myiza muri Huye

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza Kankesha Annonciata, ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko yifuriza abanyarwanda gukomera ku ipfundo ry’ubumwe ku buryo nta cyago nka jenoside kizongera kugera ku Rwanda ukundi.

kabutare

kabutare

kabutare

kabutare

kabutare

kabutare

kabutare

Visi meya asangiza abandi urumuri rw'icyizere

kabutare

kabutare

kabutare

kabutare

Amafoto: UDAHOGORA Vanessa Peace/ Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND