Muri iyi minsi impaka zabaye agahishyi ku mbuga nkoranyambaga zizamuwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gushyira hanze amafoto yabo bambaye ubusa buri buri. Hari ababona ibi bakabifata nk’icyaha ku buryo uwabikoze ashobora gutabwa muri yombi akabiryozwa kimwe nuko hari abatabyumva gutyo bityo rukabura gica.
Mu nkuru yacu twifuje kumenya icyo amategeko yo mu Rwanda avuga ku muntu wakoze igikorwa nk’iki niba koko ashobora gutabwa muri yombi akaba yabihanirwa n’amategeko icyakora bitunguranye twasanze nta tegeko kugeza ubu rihari rihana umuntu washyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye yambaye ubusa .
Mu nkuru yacu twiyambaje impuguke mu mategeko mpuzamahanga Nyiringabo Laurent wifashishije amategeko anyuranye mu kutwunganira kuri iyi nkuru. Itegeko rya mbere yiyambaje ni ; Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Ingingo ya 34: Gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa umuntu wese, iyo :
1º atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho;
2º usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarennze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
Iyo uwakoze icyaha yashyize ahagaragara amashusho y’umwana yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa agatuma amashusho y’umwana aboneka cyangwa agerwaho hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000Frw).
Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo y’Ingingo ya 143 bavuga umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).
Aha uyu mugabo w’impuguke mu mategeko mpuzamahanga akaba yagize ati” Ushingiye ku itegeko ry’ubu rihana ibyaha (Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange).Umuntu wakoze ibikorwa byakwitwa ko ari ibiterasoni ntiyakurikiranwa kuko iri tegeko ritigeze risobanura icyo ibiterasoni icyo ari cyo. Ushingiye kandi ku itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ingingo ya 34 ntiyahana umuntu washyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye yambaye ubusa kuko amashusho yatangajwe ntiyerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina cyane cyane ko ikitwa imikoresherereze y’ibitsina (pornography) bitigeze bisobanurwa mu mategeko y’u Rwanda.”
Nyiringabo Laurent yakomeje agira ati”Ubusanzwe umuntu wabaga yakoze ibi bikorwa by’urukozasoni we yarahanwaga ubwo Itegeko Ngenga n° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ryari rigikoreshwa mu Rwanda. Ikindi kandi nta wakwifashisha ibisobanuro by’urukozasoni biri muri iri tegeko kuko ritagikoreshwa dore ko ryasimbujwe mu mwaka wa 2018.”
Ihinduka ry'amategeko ryahaye icyuho abashaka gukwirakwiza amafoto yabo bambaye ubusa ku muga nkoranyambaga...
Tubibutse ko itegeko Ngenga n° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ryavuyeho, ryo ryagaragazaga mu buryo bweruye iki cyaha ndetse rikanagisobanura. Mu ngingo yaryo ya 182: Igisobanuro cy'ibyaha by'urukozasoni byarasobanuwe.
Ibyaha by‟urukozasoni: Ni ibikorwa cyangwa imyitwarire itandukanye n’imyitwarire myiza n’imyifatire mbonezabupfura bitesha umuntu agaciro kandi bikamubangamira mu muco.
Nyuma yo gusobanura icyaha cy’urukozasoni ingingo ya 185 yo yagaragazaga ibihano bigenerwa uwagikoze;
Ingingo ya 185: Gukora icyaha cy'urukozasoni mu ruhame, umuntu wese ukora icyaha cy’urukozasoni mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Gusa nyine nk'uko twabigarutseho iri tegeko ryakabaye risobanura neza iki cyaha ryamaze kuvaho ntirigikoreshwa ndetse iryarisimbuye ntabwo risobanura neza iki cyaha bityo byagorana gukurikirana umuntu wakwirakwije amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa cyane ko mu mategeko bavuga ko itegeko rikurikizwa kandi rigakoreshwa uko ryanditse ntacyongeweho cyangwa ngo gikurweho.
TANGA IGITECYEREZO