Rev Dr Antoine Rutayisire uyobora EAR Paruwasi ya Remera ubwo yabwirizaga mu gitaramo 'My Life in your hands live concert' cyabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena yavuze amagambo akomeye muri Healing Worship Team yagiteguye anavuga icyo azakora najya muri Pansiyo.
Ni mu gitaramo cy'amateka cyabaye ku Cyumweru tariki 03/03/2019 aho Healing Worship Team yari ikumwe n'abaramyi batandukanye barimo; Patient Bizimana, Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, True Promises, Kingdom of God Ministries, Mapambano choir yo muri Tanzania, Gentil Misigaro n'abandi. Muri iki gitaramo Pastor Antoine Rutayisire ni we wigishije ijambo ry'Imana.
Healing WT mu gitaramo yatumiyemo Rev Dr Antoine Rutayisire
Mu nyigisho yamaze iminota hafi 50, Rev Dr Antoine Rutayisire yatangiye avuga ko Healing Worship Team yakoze igikorwa cy'indashyikirwa cyo gukorera igitaramo muri salle nziza cyane y'inyubako ya Intare Conference Arena by'akarusho abashimira insanganyamatsiko bahisemo ivuga ngo 'My life in your hands' bisobanuye ngo 'Ubuzima bwanjye mu biganza byawe' avuga ko ayikunda cyane.
Pastor Rutayisire yavuze ko ari ubwa yari ageze muri Intare Conference Arena, ahera aho yizeza abantu ko Healing WT izabageza n'ahandi henshi. Ati: 'Naje ninjiye hano nti 'uzi ko aba bana batinyuka! Iyi salle tayari bayitujyanyemo? Ehhh ariko aha hantu mwahabonye'? Yabatuyeho amagambo y'ubuhanuzi abifuriza kuzagera kure mu muziki wabo. Yavuze ko uko bahagaze ubu ari intangiriro ry'umurimo bahamagariwe, ababwira ko bazagera kure.
Rev Dr Antoine Rutayisire ubwo yavugaga kuri salle idasanzwe yabereyemo iki gitaramo yaragize ati: "Hari n'abantu bitendetse hariya hejuru, wagira ngo bari hafi y'ijuru. Imana ibahe umugisha kabisa, n'ahandi mutari mwagera muzahatugeza. Njyewe singiye kwirarira ni ubwa ubwa mbere nkandagiye hano, ubwo abahageze bwa mbere namwe muse nanjye muvugishe ukuri, mubashimire (bashimire Healing WT)'" Yunzemo ko akigera muri salle yabereyemo iki gitaramo yatangaye cyane kubera ubwiza bwayo.
Rev Dr Rutayisire yatangariye ubwiza bwa Intare Conference Arena
Antoine Rutayisire yakomeje ahamagarira abantu bose kuba mu biganza by'Imana kuko ari ho hari ubuzima. Yasabye abari muri iki gitaramo gukatisha itike ijya mu ijuru na cyane ko iboneka ku buntu, gusa hakaba hari ibindi uba usabwa. Yavuze impamvu akunda kuboneka mu bikorwa bitandukanye atumirwamo n'urubyiruko. Yashimiye cyane Healing Worship Team yamutumiye muri iki gitaramo. Yaje no gutangaza ibyo azakora ubwo azaba ari mu kiruhuko cy'isabukuru (Pansiyo).
REBA HANO INYIGISHO YA REV DR ANTOINE RUTAYISIRE MU GITARAMO CYA HEALING WT
TANGA IGITECYEREZO