Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 i Masaka ho mu gihugu cya Uganda habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu batanu muri batandatu bari mu modoka yari itwaye umuryango wa Dr Byamungu Livingstone wari umwe mu bayobozi ba BRD nawe wahitanywe n'iyi mpanuka kimwe nabana be 4 bari bajyanye muri Uganda.
Nyuma y'uru rupfu rwavugishije abatari bacye imibiri y'abitabye Imana yazanywe mu Rwanda kimwe n'umufasha we warokotse iyi mpanuka icyakora agakomeretswa nayo ku buryo bukomeye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 ni bwo imibiri y'abitabye
Imana yasezeweho bwa nyuma mbere yo gushyingurwa mu cyubahiro mu irimbi rya
Rusororo.
Byari amarira n'agahinda mu gusezera bwa nyuma kuri ba Nyakwigendera aribo Dr Byamungu n'abana be: Ngabo, Nziza, Manzi na Uwera. Nyina w’aba bana Dorcas Mukagatare we kugeza ubu aracyarwaye n'ubwo ari koroherwa cyane ko akiri kwivuza ibikomere yasigiwe n'iyi mpanuka yamutwaye umuryango we.
Imihango yo guherekeza imibiri ya ba Nyakwigendera yatangiriye mu rugo kwa Nyakwigendera ku Kimironko. Nyuma yo gusezera bwa nyuma kuri ba nyakwigendera, bagiye gusabirwa imbere y'Imana mu rusengero rwa St Peters Anglican Church mu Giporoso (i Remera). Nyuma y'iyi mihango harakurikiraho kujya gushyingura mu irimbi rya Rusororo.
Dr Byamungu Livingstone yamenyekanye nk'umuyobozi muri Banki y'Igihugu y'Iterambere (BRD) ariko kugeza ubu yari yaravuyemo asigaye yikorera akaba yaritabye Imana ari kumwe n'abana be bane ubwo bari mu minsi mikuru muri Uganda. Umufasha wa nyakwigendera niwe gusa warokotse n'ubwo nawe amerewe nabi cyane.
Habanje umuhango wo kubasezeraho bwa nyuma mu rugo
Kubera ubwinshi bw'abantu hari hateguwe abashinzwe kuyobora abantu
Hari aba Croix Rouge bo gufasha ugize ikibazo
Ubwo imibiri ya ba Nyakwigendera yari igeze ku rusengero
Imibiri ya ba Nyakwigendera imbere y'itorero
Abantu bari bitabiriye uyu muhango ari benshi
Uhereye i bumoso ni murumuna wa Dr Byamungu, se wabo batanze ubuhamya
Minisitiri Busingye yari yicaye hafi y'umuryango wa Nyakwigendera
Dr Nsanzabaganwa Monique yari yaje gufata mu mugongo uyu muryango
Uwasenganaga na Byamungu yatanze ubuhamya bwa Nyakwigendera
Sebukwe nawe yatanze ubuhamya kuri Dr Byamungu
Pastor Rutayisire Antoine ari mu bayoboye iri sengesho
Turacyabakurikiranira iyi nkuru...
TANGA IGITECYEREZO