Turahirwa Moses ni umusore umaze kubaka izina mu bijyanye n’imideli hano mu Rwanda. Niwe wagize igitekerezo cyo gushing inzu y’imideli yise Moshions, izina rikomatanyije izina rye Moses ndetse n’akazi ke ka buri munsi ka Fashion.
Amazina: Turahirwa Moses
Aho yavukiye: Nyamasheke, Kanjongo
Aho yize amashuri yisumbuye: College st Paul Gisuma, Ecole Technique st Kizito Save, IPRC Kicukiro
Ibyo yize: Water and Sanitation Engineering
Abo afata nk’ikitegererezo: Olivier Rousteing, Balmain Paris, David Tlale, Daddy De Maximo, Laduma
Igihe yatangiriye Moshions: 2015
Akazi kamutera ishema cyane: Intsinzi collection (2017), Ruheru Collection (2016)
Aho akorera: 30, KN 41 St, Kiyovu
Inama ku rubyiruko: Gukora ibyo ukunda utarebeye ku bandi ahubwo ukita cyane ku byo wowe wumva ushoboye kandi wakora neza cyane.
TANGA IGITECYEREZO