RFL
Kigali

Umwe mu bababajwe n’uburyo Mwiseneza Josiane witabiriye Miss Rwanda yahawe urw’amenyo kubera ubukene yiyemeje kumutera inkunga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/12/2018 17:04
6


Mwiseneza Josiane kugeza ubu ni umwe mu bantu bagarutsweho cyane muri Miss Rwanda 2019 yatangiye tariki 15/12/2018. Agitunguka ahabereye irushanwa abanyamakuru bamwuzuyeho bamubaza byinshi cyane bagendera ku migaragarire ye, ibi bikaba byarababaje cyane umwe mu babibonye yiyemeza kugira icyo amufasha.



Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryatangiye kuri uyu wa 6 tariki 15/12/2018, hakaba haratangiye igikorwa cyo guhitamo abazahagararira intara zose zigize igihugu. Byahereye mu karere ka Musanze aho hatoranyijwe abakobwa 5 bazahagararira Amajyaruguru, bukeye bwaho Rubavu niyo yari yatoranyijwe nk’ahabera umuhango wo guhitamo abazahagararira intara y’Uburengerazuba.

Hari hitabiriye abakobwa 17 barimo na Mwiseneza Josiane wari umwihariko kuko agitunguka itangazamakuru ryahise rimwuzuraho bamubaza ibibazo bitandukanye. Josiane kandi yarushijeho kuvugwa cyane kubera uburyo yavuze ko yaturutse mu mujyi wa Rubavu n’amaguru agana ku Inzozi Beach Hotel, ahari akagendo katari kagufi. Josiane kandi yari afite ibikomere ku birenge, gusa byose akavuga ko bitamuca intege kuko yifitiye icyizere. Yanabashije kandi kuba muri 13 bemerewe guhatana birangira aje no muri 6 bazahagararira intara y'Uburengerazuba mu marushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda 2019.

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Josiane yitabiriye nk'abandi bose ariko ahangwa amaso cyane n'itangazamakuru

Umwe mu bakurikiranye ibya Josiane mu irushanwa n’uburyo abanyamakuru bari bamwibasiye avuga ko yababajwe cyane n’ibyo yabonye akagira igitekerezo cyo kumugezaho inkunga. Mu butumwa yandikiye umwe mu bakozi b’INYARWANDA, yagize ati “Wiriwe…. Nagirango nguhe email yanjye umfashe kugeza inkunga kuri uriya mwana w’umukobwa nabonye abanyamakuru bamwibasiye bamuziza ubukene birambabaza. Niteguye kumugezaho inkunga nkoresheje Western Union…. Gusa nababajwe n’ukuntu bamwibasiye bamuziza ubukene numva mfite umuhamagaro”

Miss Rwanda

Josiane yarapimwe basanga yujuje ibisabwa mu irushanwa

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Josiane yahatanye afite ibikomere ku birenge

Miss Rwanda

Imbogamizi yagize zose ntizamubujije kuba umwe mu bazahagararira intara akomokamo y'Uburengerazuba

Miss Rwanda

Ari kumwe na bagenzi be nabo batsinze i Rubavu

Uyu wifuje gushyigikira Josiane amugezaho inkunga y’amafaranga yamufasha mu yindi myiteguro ya Miss Rwanda azitabira akomeza mu butumwa bwe avuga ko atuye mu Bubiligi nyamara ngo ntiyifuza kugira undi mubano agirana nawe uretse kumufasha gusa. Avuga kandi ko yiteguye gushyigikira Josiane mu bundi buryo bushoboka kugira ngo abe yabasha kugera kure hashoboka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado5 years ago
    wasanga jose akorewe ibitangaza ukabona yegukanye ikamba
  • Mc.matatajado5 years ago
    wow byiza kbs Imana izamufashe agere kure byose yiyo ibikora burya
  • uwimpuhwe Esther 5 years ago
    Miss nufite ubwenge kuko ubu nindukeneye ifoto ahubwo ndukeneye ibyubaka muri rusange kuko kuko nibenshi batambutse ndavuga ba miss batagize icyo bakora kigaragara kandi burya umuco ungendana n'ubwenge
  • Sympathique 5 years ago
    courage rwose nanjye inkunga yisengeho ndayemera
  • Manshallah5 years ago
    Jazakallahu khaira Nyagasani akongerere kuri uyu mutima utabara, Kandi n'aka kana azakage imbere rwose nkifurije intsinzi pe
  • ndahayo jean bosco5 years ago
    nari nihebye kubere ubucyene bwo kubura akazi, none nsubijwemwo ibyiringiro, gusa uwo mugiraneza imana imuhe umugisha, kandi niyo bagirana imishyikirano, ntawa bi muhora,





Inyarwanda BACKGROUND