RFL
Kigali

Nyagatare: Urusengero rwagwiriye abakristo bamwe barapfa abandi barimo umuhanzi Kayiranga barakomereka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/11/2018 9:38
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018, mu karere ka Nyagatare haguye imvura idasanzwe, urusengero rwitwa Good Foundation ruherereye mu Kagari ka Bushoga mu murenge wa Nyagatare rugwira abakristo, bamwe barapfa abandi barakomereka.



Iyi mvura yaguye ahagana Saa Cyenda z'amanywa zo kuri uyu wa Gatatu, yagize ingaruka zikomeye ku baturage bo muri Nyagatare dore ko abantu babiri bitabye Imana abandi bagera kuri 18 bagakomereka. Yasenye amazu agera kuri 38 yo mu murenge wa Nyagatare. Mu mazu yasenywe n'iyi mvura harimo n'urusengero Good Foundation ruherereye mu Kagari ka Bushoga mu murenge wa Nyagatare. Uru rusengero rwapfiriyemo abantu babiri, abandi benshi barakomereka.

Good Foundation

Urusengero Good Foundation rwasenywe n'imvura

Mu bakomeretse harimo n'umuhanzi Kayiranga Innocent akaba ari n'umupasiteri mu rusengero Good Foundation rwasenywe n'imvura. Abakomeretse cyane kuri ubu bari mu bitaro bya Nyagatare aho bari kwitabwaho n'abaganga. Pastor Kayiranga Innocent wakomeretse ku mutwe, umugongo no ku bindi bice by'umubiri binyuranye, nawe ari mu bitaro bya Nyagatare nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'umugore we umurwaje.

UMVA HANO WUMVE 'NGARUTSE IMBERE YAWE' YUNGUKIYE PASTOR KAYIRANGA MILIYONI 20

Pastor Kayiranga Innocent ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana by'akarusho afatwa nka nimero ya mbere mu karere ka Nyagatare. Yamamaye cyane mu ndirimbo 'Ngarutse imbere yawe' n'izindi zinyuranye. Benshi mu bantu bamutumira mu bitaramo no mu bukwe, baba bashaka ko abaririmbira 'Ngarutse imbere yawe'. Kayiranga aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye imaze kumwinjiriza asaga miliyoni 20 z'amanyarwanda.

Good FoundationGood FoundationGood Foundation






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND