RFL
Kigali

Ibintu 5 byo gushima na 5 byo kunenga mu gitaramo 'Uburyohe' cya Riderman

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/12/2017 8:22
1


Kuri uyu wa mbere, tariki 25 Ukuboza 2017 i Remera muri Petit Stade habereye igitaramo cy’umuraperi Riderman aho yamurikaga Concert Uburyohe na MixTape ye yise Filime.



Nyuma y’ibitaramo byari bimaze iminsi biba abenshi bari bafite impungenge ku migendekere y’iki gitaramo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yakurikiranye iki gitaramo kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo twagerageje gukusanya bimwe byo gushima kugira ngo bizakomeze kongerwamo imbaraga n’ibitaragenze neza byo kunenga kugira ngo ubutaha bizakosorwe mu bindi bitaramo.

IBYO GUSHIMA

Umutekano wari wose

Ubusanzwe ahantu hateraniye abantu benshi biba bizwi ko Polisi y’igihugu iri buhakore akazi, ibi ni nako byagenze kuri Petit Stade Remera muri Concert Uburyohe ya Riderman aho abitabiriye iki gitaramo bacungiwe umutekano ndetse bakahava bose nta wuhuye n’ingorane yewe n'uwageragezaga guteza intugunda yegezwaga hirya hakiri kare. Kuva igitaramo gitangiye kugeza kirangiye umutekano wari ntagereranwa.

Ubwitabire bukomeye

Bimenyerewe ko mu mpera z’umwaka kubera iminsi mikuru haba hateguwe ibitaramo bitandukanye. Muri uyu mwaka wa 2017 nabwo hateguwe ibitaramo bitari bike haba muri Kigali no mu ntara. Bitewe kandi n’ibitaramo byari bimaze iminsi biba bikabura ababyitabira hari hari impungenge ko iki gitaramo nacyo cyashoboraga kwitabirwa n’abantu mbarwa ariko siko byagenze kuko abantu barakubise baruzura, haba mu myanya isanzwe ndetse n’iy’icyubahiro dore ko hari n’abasanze amatike yashize n’imyanya yuzuye bagasubirayo batarebye iki gitaramo. Byongeye kugaragara ko Riderman akunzwe kandi akiri wa wundi wuzuza Petit Stade mu bitaramo yiteguriye atari ibyo yatumiwemo.

Guha umwanya abahanzi bakizamuka

Iki gitaramo kigitangira habanje guhabwa umwanya abahanzi bakizamuka muri muzika nyarwanda babanza kugaragaza impano zabo no gususurutsa abitabiriye igitaramo mu gihe abahanzi b’ibyamamare bari batarajya ku rubyiniro. Mu minsi yashize Riderman akaba yaragize icyo abitangarizaho umunyamakuru wa Inyarwanda.com muri ubu buryo “Twahawe amahirwe bidufasha kugera aho turi ubu, turamutse tuyimye bagenzi bacu twaba tutazirikana ubuntu twagiriwe!”

Gushimira itangazamakuru n’abagira uruhare mu iterambere rya muzika

Abahanzi benshi bagiye bagera ku rubyiniro ndetse na nyir’iki gitaramo, Riderman bose bashimiye cyane itangazamakuru bemeza ko ribafasha kugeza kure ibihangano byabo. Ndetse banashimiye cyane abantu bitanga bikomeye ngo umuziki nyarwanda urusheho gutera imbere, baba abaproducers n’aba DJs, Mushyoma Boubou umuyobozi wa East African Promotor (EAP), Blarirwa, Muyoboke Alex n’abandi babigiramo uruhare.

Agaciro Riderman yahaye abakunzi be

Ubwo yageraga ku rubyiniro bwa mbere, Riderman mu gushimira, yibanze cyane ku bakunzi be, Ibisumizi ashimangira ko ari bo batumye agera aho ageze cyane ko badahwema kumuba hafi anabizeza ko atazabatenguha. Mu gihe bari bateguye kuza gukata umutsima w’isabukuru y’imyaka 6 bamaze bakora (6th Anniversary Cake) bikaza gusa n’ibiburizwamo muri gahunda, Riderman yaje kubihamagarira ku rubyiniro bazana uwo mutsima (Cake) afatanya nabo kuyikata anabashimira cyane uburyo bamuba hafi ibihe byose.

IBYO KUGAYA

Amajwi yaryanaga mu matwi mu ntangiriro

Iki gitaramo kigitangira, ubwo abahanzi bakizamuka bajyaga ku rubyiniro, amajwi yari ameze nabi cyane byumvikana ku bari bahari bose kuko wasangaga abenshi bipfutse ku matwi abandi binubira uburyo amajwi ari kuvugamo byagaragaraga ko babangamiwe. Byaje gukosorwa nyuma ariko bidakuyeho ko byatangiye bitameze neza.

Abahanzi bagaragaye ku mpapuro zamamaza igitaramo ntibahagere

Ku mpapuro zamamaza igitaramo hari hariho abahanzi batandukanye ku buryo hari abafana babo baje bizeye gutaramirwa nabo ariko biza kurangira batanageze aho igitaramo cyabereye. Aha twavugamo nka Amag The Black, Fire Man na Danny Nanone. Byatumye bamwe mu bafana babo bataha batishimye.

Abahanzi batagaragaye ku rubyiniro kandi bitabiriye igitaramo

Uretse kuba hari abahanzi bagaragaye ku mpapuro zamamaza igitaramo ntibacyitabire, habayeho no kuba hari uwagaragaye kuri izi mpapuro zamamaza, akanitabira igitaramo ariko ntagaragare ku rubyiniro bitewe n’impamvu y’amasaha yari amaze kugera kure. Uwo muhanzi akaba ari Mico The Best.

Akavuyo katejwe n’ibyamamare

Mu gihe bamwe mu bahanzi bagombaga kujya ku rubyiniro bari bari mu rwambariro, hari n’abandi bahanzi ndetse n’ibyamamare bitandukanye bari bari mu myanya y’icyubahiro bari gukurikirana uko igitaramo kigenda. Umuraperi Pacson yaje kuva aho yari ahagaze inyuma yegera urubyiniro ndetse ashaka no kuzamuka ngo asangeho umuhanzi Riderman ariko abashinzwe umutekano ntibabimwemerera biteza imvururu bahamukura nabi cyane.

Kutubahiriza amasaha ku bahanzi

Igitaramo kigitangira ku rubyiniro habanje kugaragaraho abahanzi bakizamuka. Abahanzi b’ibyamamare bageze aho igitaramo cyaberaga batinze ndetse bamwe banageraga ku rubyiniro bakoreshaga umwanya munini ari nabyo byaje gutuma bagenzi babo badataramira abafana babo. Aha twavuga nka Marina wakoresheje umwanya munini ku rubyiniro bikagera aho abafana batakimwishimiye agatabarwa na Khalifan yahamagaye ku rubyiniro bakaririmbana indirimbo bahuriyemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mbera P6 years ago
    ndabashimira Inyarwanda.com kubwibitekerezo bitanga umusanzu wubaka muzika Nyarwanda mukomeje kutugeza Riderman ni umugabo akora music as a professional so ntabwo yabura abantu muri concert kepp it up guyz #Kawera na team yose ya Inyarwanda @Mbera from south africa





Inyarwanda BACKGROUND