RFL
Kigali

Nyuma yo gutandukana n’umugabo wa 3, Janet Jackson yasubiranye n’uwahoze ari umukunzi we

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/12/2017 15:01
0


Janet Jackson ni umuhanzikazi w’umunyamerika, ni umukinnyi wa filime, umubyinnyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba mushiki w’icyamamare Michael Jackson. Mu minsi yashize ni bwo yatandukanye n’uwari umugabo we wa 3 Wissam Al Mana, bikaba bivugwa ko yaba yasubiranye n’uwari umukunzi we Jermaine Dupri.



Nyuma y’ibitaramo bizenguruka isi Janet Jackson yari amazemo iminsi, yabisoje mu buryo bwatunguranye kuko yagaragaje ibimenyetso by’uko ashobora kuba yarubuye umubano na Jermaine Dupri bakundanye igihe kitari kigufi mbere y’uko ashyingiranwa na Wissam Al Mana.

Mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka ni bwo Janet Jackson yibarutse umwana we w’imfura ku myaka 50, benshi byarabatangaje kubera uburyo uyu mugore yakunze gushaka abagabo ariko akarinda atandukana nabo batabyaranye. Uyu mwana witwa Eissa Al Mana yabaye intandaro y’imanza mu nkiko ubwo Janet yashakaga gutandukana na Wissam buri wese ashaka kwegukana uburenganzira bwo kurera uyu mwana.

Janet Jackson afitanye umwana w'umuhungu na Wissam Al Mana bari bamaranye hafi imyaka 5

Byarangiye Janet Jackson ari we umwegukanye gusa ngo muri ibyo bihe bikomeye byo gutandukana n’umugabo Jermaine yongeye kubura umubano mu rwego rwo kumuba hafi. Janet Jackson yatangaje ko icyatumye atandukana na Wissam Al Mana, umuherwe wo muri Qatar, ari uburyo uyu mugabo atatumaga abaho ubuzima yifuza, ashaka ko abaho nk'abagore bo mu muco wa Islam bagomba kuguma mu mbere no guhora bikwije. ngo ibi nta hantu byari guhurira n'akazi asanzwe akora k'umuziki ndetse no mu mibereho ye rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND