RFL
Kigali

Jody Phibi agiye guhurira mu gitaramo na GoodLyfe ndetse na Rabadaba i Kampala

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/10/2017 13:13
0


Muri iyi minsi mu mujyi wa Kampala ndetse no muri Uganda muri rusange imwe mu ndirimbo zikunzwe ni ‘Body’ ya Jody Phibi ndetse n’umusore wo muri Uganda wamamaye ku izina rya Rabadaba, aba wongeyeho Good Lyfe bagiye guhurira mu gitaramo cyizabera mu mujyi wa Kampala.



Nkuko amakuru agaragara ku byapa byamamaza iki gitaramo abivuga ni icy’uyu muhanzikazi w’umunyarwanda, aho agomba gutaramira abakunzi ba muzika ye mu mujyi wa Kampala. Aha Jody Phibi akaba azifatanya n’abahanzi bakunzwe muri Uganda nka Rabadaba ndetse na Radio&Weasel bo mu itsinda rya Good Lyfe batumiwe kumutera ingabo mu bitugu.

JODY

Jody Phibi

Iki gitaramo cya Jody Phibi kizabera mu mujyi wa Kampala mu kabyiniro ka Cayenne tariki 3 Ugushyingo 2017 aho abazakitabira kwinjira bizaba ari ibihumbi cumi na bitanu by’amashilingi (15000UGS) na 270000UGS mu myanya y’icyubahiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND