RFL
Kigali

Pallaso yarusimbutse nyuma yo gukora impanuka ikomeye y’imodoka

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:15/07/2017 10:13
0


Umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Uganda,Pius Mayanja uzwi ku izina rya Pallaso Imana yakinze akaboko ubwo yakoraga impanuka ikomeye y’imodoka ahitwa Bwaise mu gihugu cya Uganda mu ijoro ryakeye.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Pallaso akoresheje izina rye ry’akabyiniriro ‘Sucker Free boss’ yavuze ko yari ahasize ubuzima ati”Habuze gato mwari mugiye kubura Sucker Free boss muri iyi mpanuka ariko amasengesho yanyu yakoze akazi kayo(…)."

Pallaso yongeyeho ko n’ubwo iyi mpanuka itari yoroshye nta kibazo cy’ubuzima yahagiriye,avuga ko ari muzima. Uyu mugabo yahise yandika harsh tag gira ati”Barohereza,Imana ikabirekura."

pallso's car

Imodoka Pallaso yari atwaye yahindutse igisenzegeri nyuma y'iyi mpanuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND