RFL
Kigali

Dream Boys ni bo begukanye Primus Guma Guma Super Star ya 7 –AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/06/2017 18:27
16


Nyuma y’igitaramo cya nyuma cyabereye i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24/06/2017, DREAM BOYS ni bo bahize bagenzi babo 9 bahataniraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 7.



Iminsi iba myinshi igahimwa n'umwe gusa, nyuma yo gutaramira i Huye, i Gicumbi, i Ngoma na Rubavu aba bahanzi bose uko ari 10 banganyaga amahirwe yo kuba bakwegukana iri rushanwa ariko uyu mugoroba usize Dream boys ari bo bahize abo bahatanaga bose.

PGGSSAimable Twahirwa wari uhagarariye akanama nkemurampaka yafashe ijambo ashimira abaanzi bose muri rusange uburyo bitwaye, maze bahita batangira guhamagara bahereye ku wa 10 kugeza kuwa 1

PGGSSAha, abahanzi bose uko ari 10 bari bategerezanije amatsiko umusaruro w'akazi bakoze

bull Aha hari hasigayemo batatu ba mbere, Christopher, Bull Dogg na Dream boys

bullBull Dogg cyo kimwe n'abafana be yatunguwe cyane n'umwanya abonye ndetse mu maso byagaragaraga ko atabyishimiye

PGGSSNyuma yo kwitabira iri rushanwa inshuro eshanu zikurikiranije, bagasiba ku nshuro ya 6, ubu bagarutse ku nshuro ya 7 baryegukana bahembwa miliyoni 24

PGGSSPlatini yereka abafana babo igikombe

TMC wari wasanzwe n'ibyishimo yafashe ijambo ashimira abantu bose babahaye hafi by'umwihariko Clement na Knowless yanasabye ko baza imbere ku rubyiniro, ndetse anashimira abafana babo bitwa Indatwa. Platini nawe yashimiye Olivier nyiri kompanyi yitwa Volcano itwara abantu.

PGGSSIbishashi by'umuriro(Fireworks) byarashwe mu kirere mu rwego rwo kwishimira itsinzi ya Dream boys

Dream boys baje biyongera kuri Tom Close wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, King James wakurikiyeho, Riderman ku nshuro ya 3, Jay Polly ku nshuro ya 4, Knowless Butera ku nshuro ya 5 na Urban boys baherukaga kwegukana iri rushanwa umwaka ushize ubwo ryahatanirwaga ku nshuro ya 6.

Active, Bull Dogg, Christopher, Dany Nanone, Davis D, Dream boys, Oda Paccy, Mico The Best, Queen Cha na Social Mula nibo bahanzi bari bagize amahirwe yo kwitabira iri rushanwa ritegurwa na EAP ku bufatanye na Bralirwa, aho bazengurutse mu ntara enye zigize igihugu n'umujyi wa Kigali mu bitaramo batangiye muri Gicurasi.

UKO ABAHANZI BAKURIKIRANYE:

10.Davis D

9.Dany Nanone

8.Active

7.Social Mula

6.Oda Paccy

5.Queen Cha

4.Mico The Best

3.Bull Dogg(yahawe sheki ya miliyoni enye z'amafaranga y'u Rwanda)

2.Christopher(yegukanye sheki ya 4,500,000frw)

1.Dream boys(begukanye miliyoni 24 z'amafaranga y'u Rwanda)

 UKO IKI GITARAMO CYA NYUMA CYAGENZE UMUNOTA K'UWUNDI

PGGSSAbafana b'inkwakuzi bahageze kare 

PGGSS

Nk'ibisanzwe Primus Guma Guma Super Star ni umuziki ujyana no kwica icyaka

PGGSSDj Ira niwe wabanje gususurutsa abafana aho yavangavangaga imiziki 

-Ahagana ku isaha ya saa kumi n'imwe n'igice ni bwo abashyushyarugamba bayoboye iki gitaramo Mc Buryohe na Kate Gustave bageze ku rubyiniro maze baha ikaze abafana bitabiriye

Mc Kate

Mc Kate aha ikaze abafana

buryohe

Mc BuryoheClement

Producer Ishimwe Clement ni umwe mu bahageze kare cyane. Birumvikana yaje gutera ingabo mu bitugu Dream boys

PGGSS

Bamwe mu bafana bagaragazaga ubwoba mbere y'igitaramo, birumvikana baribaza niba abahanzi bashyigikiye buri buhacane umucyo

PGGSS

Bamwe mu baje gushyigikira Dream boys

PGGSS

Uyu we yabanje kwigurira rimwe

PGGSS

Ibyuma bifata amashusho byahageze, ama televiziyo anyuranye yiteguye gukurikirana iki gitaramo

-Ku isaha ya saa kumi n'ebyiri n'iminota 20 nibwo abashyushyarugamba bahaye ikaze Sebeya Band ifasha abahanzi mu muziki walive, iri tsinda rigizwe n'urubyiruko rwize umuziki ku ishuri ryo ku Nyundo ryabanje ritaramira abafana mbere y'uko igitaramo nyirizina gitangira.

PGGSSAbagize Sebeya Band

PGGSSNi ubukwe mu bundi

PGGSSMorali ni yose kuri bamwe

PGGSS

Yifashishije ikoranabuhanga mu gafata amashusho y'urwibutso

-Ahagana ku isahaya saa kumi n'ebyiri na 40 ni bwo abagize akanama nkemurampaka: Aimable Twahirwa, Uwitonze Clementine na Mc Lion Imanzi bageze mu byicaro byabo.

-Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na 45, Oda Paccy niwe wabimburiye abandi bahanzi. Uyu muraperikazi wari uherekejwe n’ababyinnyi yaririmbye indirimbo ‘Rendez-vous’ na ‘Umusirimu’.

paccy

paccyOda Paccy n'ababyinnyi be baserutse muri ubu buryo

PGGSS

PGGSSOda Paccy i Kigali 

-Nyuma ya Oda Paccy, hahise hakurikiraho Platini na TMC, abasore babiri bagize itsinda rya Dream boys, aho bishimiwe mu ndirimbo yabo 'Bucece' ariko muri rusange bakaba batashyigikiwe cyane nkuko byari byitezwe.

dream boysAbabyinnyi ba Dream boys batungutse ku rubyiniro bitwaje 'buji' bagaragaza ko uyu mugoroba biteguye ibirori

PGGSSPlatini nk'ibisanzwe yafatanyaga n'ababyinnyi babo gukaraga umubyimba

PGGSS

PGGSSTMC na Platini baje bambariye kwegukana igikombe....Reka tubihange amaso!

PGGSS

Itsinda rya Dream boys imbere y'abafana bitabiriye iki gitaramo

-Davis D niwe wahise akurikiraho, uyu musore yaririmbye indirimbo 'Mariya kaliza' na 'Biryogo'. Nubwo ari ku nshuro ya mbere yari yitabiriye iri rushanwa uyu musore iri rushanwa risize rigaragaje ko ari umwe mu bahanzi batinyuka stage.

DAVIS D

Davis D ku rubyiniro

DAVIS DAbabyinnyi ba Davis D

DAVIS DDavis D ati " Say YEAHHHH my people"

DAVIS DDavis D

-Umuraperi Dany Nanone niwe wahise akurikiraho, uyu musore yahereye ku ndirimbo ye nshya ‘Soldier’ abantu benshi hano batari bazi ariko ingufu yakoresheje zatumye ajyana n’abafana, maze bigeze ku ndirimbo ye ‘Ikirori’ biba ibindi bindi aho imbaga y’abafana yose yavuye hasi ikabyinana nawe.

DanyDany Nanone yinjiye mu isura y'abaraperi

DanyDany Nanone hamwe n'umusore umufasha ku rubyiniro

DanyDany Nanone yageze aho akuramo umupira yari yambaye 

DanyUyu mufana yabyinaga 'Ikirori' 

-Christopher niwe wakurikiyeho, uyu musore yinjiriye ku ndirimbo ‘Uwo munsi, uburyo ituje byatumye abafana nabo batuza babyinana nawe, gusa baje kwirekura barabyiona ubwo yarageze ku ndirimbo ‘Birahagije’ yanyeganyeje abafana benshi. Uyu musore nyumayo kuririmba yasabye abafana kuvuga mu ijwi riranguruye ko ari we ‘Christopher’ ukwiriye kwegukana iki gihembo.

PGGSS

PGGSSChristopher yaje yambaye costume

PGGSS

PGGSSUyu musore yageze aho akuramo ikoti arabyina karahava

-Itsinda rya Active niryo ryahise rikurikiraho, aba basore bazwiho imibyinire iryohera abafana bashimishije abafana mu ndirimbo 'Slow down'.

active

Active

OlivisTizzo

derekDerek

OlivisOlivis

OlivisActive i Kigali

-Nyuma hakurikiyeho Social Mula, umusore waririmbye indirimbo ‘Ku ndunduro’ na ‘Amahitamo’ mu ijwi ryiza cyane ryatumye yishimirwa n’abafana batari bacye. 

socialSocial Mula

social

socialSocial Mula imbere y'abafana b'umuziki i Kigali

-Queen Cha niwe wahise ukurikiraho, indirimbo ye 'Kizimyamoto' yayiririmbanye n'abafana be ariko bari batuje.

queen cha

Queen Cha ni gutya yaserutse i Kigali

queen cha

queen chaAha Queen Cha yaririmbaga 'Kizimyamoto'

-Bull Dogg yageze ku rubyiniro ahindura ibintu, ntawabura kuvuga ko ariwe uri kuza ku isonga mu kwishimirwa bikomeye n'abafana. Bamweretse urukundo rukomeye banagaragaza ko ariwe bifuza ko yegukana iki gikombe, maze nawe mu mvugo ye atebya ati "Igihe cyanjye ni iki. Ibi bintu twarabikoze aho twanyuze hose. Izi pinda(amafaranga) ndarara nzimfumbase."

PGGSSBull Dogg agitunguka ku rubyiniro

bullMu buryo budashidikanywaho, Bull Dogg yanikiriye bagenzi be mu gitaramo cy'i Kigali

bullBull Dogg yaririmbye 'Nk'umusaza' na 'Cinema'

bull

bullBull Dogg yishimiwe bikomeye n'abafana...

bull

Uyu muraperi abonye uburyo ari gufanwa byamushimishije cyane, nawe aramwenyura ati "Igihe cyanjye cyageze!"

-Mico niwe muhanzi wariribye ku mwanya wa 10, aho yataramiye abafana mu ndirimbo zitandukanye harimo 'Akabizou'.

mico

mico

Mico

Mico The Best n'ababyinnyi be ubwo bari bataramiye abafana

PGGSSAbagize akanama nkemurampaka: Uhereye ibumoso ni Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa

-Ku isaha ya saa tatu akanama nkemurampaka kahise kajya kwiherera ngo kabarure amajwi y'uburyo abahanzi barushanyijwe muri iki gitaramo. Sebeya Band niyo yahise yongera guhabwaumwanya ngo itaramire abafana mu muziki wa live.

PGGSSUncle Austin hamwe n'umugore wa Danny Vumbi nabo baje kwihera ijisho

Knowless

Butera Knowless wegukanye PGGSS5 hamwe na Aline Gahongayire nabo bategerezanije amatsiko uri bwegukane PGGSS7

PGGSSAba nabo bari baje gushyigikira umuhanzi wabo

PGGSS7

Dore uko abahanzi bakurikiranye mu manota

AMAFOTO: Abayo Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chris Ti6 years ago
    Davis kbs mwamukabirije ntago yarakwiriye kuza kuriyamwanya ugezehariya rwose gusa pole bro kata zo ntizijyazibura courage mubyukora nawigihe cyawe kizagera ukimanike don't give it up bro tukurinyuma,gusa congz kuri dream boyz mwarabikoze kbs igihe cyariki ba bro namwe mwumve kuburyohe bwacyo wallah
  • Nyiraburyohe zoubeda6 years ago
    Nabonye abantu bazi umuziki! Iriya band irabizi! The music wad soo....radioactive!
  • jane6 years ago
    mubyukuri danny nanone apfa iki na judges kweri kuburyo bamwiba kariya kageni!
  • Dallas6 years ago
    Congs kbs mwarakoze cyane
  • 6 years ago
    Congs barakoze kbs
  • kolo6 years ago
    Kaza roho mn koko seriously koko koko ko irutwa na DNA gusa none ngo abaye uwa 3 vraiment???? bucece c quoi???
  • Karry6 years ago
    Congssssssssssss basoreeeeeee mwarimubikwiye peeee
  • Safi6 years ago
    Sha njyew narabivuze ngo PGGSS nakinjyenda barasek nnex Kko buriy dukurikij uko abafna twafnaga kko cyari icya Dream boys KK? Nanumunsi numwe kuva kur PGGSS 1 vs 7 iratangwa ihawe uwakuzwe kbx cyeretse byibuze iy2 yaywawe Na King jemus ndetse niy6, ya Urbain boys nahubundi baba batubabaza nkabafana wallh.. Mbisubiremo iyi GumGuma yari iya (Bull dog)100% byakwanga ari za Katta bakayih Christopher ark byabind ngo nukumenyekana cyne Umuhungu wacu Bertard.. Baramuriy cne kbx gsa Christopher we azize ku kuba yarigumuy kur Kina music akayivamo yaramureze ikamungira uwatiwe kunjyeza Ubu mur Music. Kimwe na Bruce merody muzaba mûre à KO azingera apfa kurya kuriziriy Million 24 zitangwa nibibah knd murabn KO akunzwe nae arungifta yakinjyana......
  • afisa6 years ago
    yooooo ndishimye cyanepe
  • Kiki6 years ago
    Congz basorebacu mwaragikoreye pe muragikwiye. Muhindurizina mwitwe reality boyz kuko inzozi mwazigizimpamo ntimukiri dreams boyz. Murabastars bicyitegererezo nkundukuntu mwiyubaha kd mufituburere nubwenge kandimulilimba indirimbo zitwubaka kd zifitireme. Icyombasaba muzakomezanye ntimuzatandukane kubera mubonyamafranga. Ikibazo mufitegusa nukombona manager wanyu atabamenyekanisha nkukomubikwiliye kandubundi akokazi arakazi pe kukoyagakoreye knowless neza aliko kulimwe ntambaranga ashiramo nimwemwimarkettinga aliko abaturage ntibabamenye6
  • Jah96 years ago
    PGGSS7 Dog Dog mwamurumye mwampyisi mwe gusa nubwo mwagihaye izo ferrofamilia Dog Dog numusaza ubutumwa ababuriho tuza Dog nubundi nabo ntacyo bakuramo abashingamo umuheha nibenshi cyurutwo ma Nigga and kip giving us kumutsima ntibaguce intege.Jah bi wiv U
  • King Gorgeous6 years ago
    Congs to all n the champions dream boys , Queen cha u deserve the best since it yuh fast time in such competition and u make this far , that means that next time w shall see more of these , ibikomangoma mwese aho muri mwarakoze ntabwo byari byoroshye ariko nibindi bizaza ,
  • Nkusi sadi6 years ago
    Iyi Guma Guma yari iya Christopher
  • Chris Ti6 years ago
    njye kbs navuze davis ntari nareba danny birakabije ntagwizokata arigusa harima kantu kuvaryari iyomubona danny aza kumwanya wacyenda na perfomance yiwe uburyo abahagurutsa aba fans ntakintu mwibaza muri mind yanyu kbs nkaba judje mugire mwisubireho kbs ayomanyanga mujyamukora muyagabanye cyangwa niba bibananiye mushobore mubisubike tubibone bigirinzira mureke kuturishu mutima nkaba fans kbs umwanya danny yajeho warambabaje byahatari si nzuko nabivuga
  • 6 years ago
    nibyiza cyane kuba dream boyz batwaye pggs !!!!!!!!!!!!!! nishimye kbx by trish
  • dodos6 years ago
    nimugende mwarenganyije SOCIAL MULA na DANNY NANONE muntera umutwe naho BULL DOG we nibura nubwo ntazi ibyo aririmba nibura iyo mukimuha aho kugiha dream boys yagombaga kuba iya. christopher nawe yararenganye. 1CHRISTOPHER CG BULL DOG 3 SOCIAL MULA 4 DANNY NANONE 5DREAM BOYS 6 PACY 7 MICO 8 QEEN CHA 9ACTIVE 10 DAVIS





Inyarwanda BACKGROUND