RFL
Kigali

Groupe Scolaire Shyogwe, rimwe mu mashuri akomeye y’Abangilikani mu Rwanda- TWAYISUYE

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/06/2017 15:09
31


“Turashaka kureba Yesu”, benshi mu banyeshuri bize muri Groupe Scolaire Shyogwe ntibakwibagirwa aya magambo amanitse aharebwa na bose kandi yakundaga kugarukwaho mu byigisho bitandukanye dore ko iri shuri rirangwa no kuzindukira ku makorasi n’amasengesho mbere yo gutangira amasomo.



Uramutse warize i Shyogwe hari ibintu bitandukanye utapfa kwibagirwa. Uramutse wibagiwe Bwende bupfe zahahirwaga mu Kinini buri wa 5, cyangwa umubyigano wa mu gitondo (push) abantu bajya kunywa igikoma, ntiwaba warize i Shyogwe. Ntiwakwirengagiza igisirimba cya buri cyumweru, indirimbo zakundwaga na bose za Korali Ubumwe, nk’ Isaha y’Imana, Izina rya Yesu, Tuzamuye amajwi, Ubu butayu n’izindi nyinshi zakoraga ku mitima ya benshi babashaga kujya gusengera muri RAJEPRA.

G.S SHYOGWE

Aha hantu niho hakorerwa 'rassemblement' buri gitondo, mbere yayo higishwa ijambo ry'Imana rijyana n'amakorasi n'uturirimbo

Uwize i Shyogwe kandi ntiyakwibagirwa iyo Korali y’abadivantisiti ari yo yabaga igezweho kuririmba kuri 'rassemblement', abantu bose ntibasibaga ahubwo bazaga kwiyumvira uturirimbo twabo twabaga turimo udushya rimwe na rimwe cyane cyane iyo haririmbagamo abasore gusa. Ninde se wakwibagirwa ubwoba bwa nijoro abantu badatora agatotsi ngo bumvise umudayimoni witwa Gakweto! Cyakora byatumaga nta muntu usigara aryamye muri Dortoir ngo hato Gakweto itamusangamo. Abanyeshuri basohokeraga rimwe ntawe ushaka gusigara ahanganye na Gakweto itarigeze yigaragaza nibura ngo abantu bayivuge bayizi.

G.S SHYOGWE

Iki kibuga nacyo gikora akazi kenshi, hakinirwamo football na Rugby, aba scouts nabo bahahurira mu mugoroba iyo bateranye

Ntiwavuga ubwoba umunyeshuri ugiye kwiga i Shyogwe yagiraga iyo bamubwiraga ko muri iryo shuri kera abanyeshuri bigeze kujugunya umuzungu muri muvero y’igikoma kiri kubira. Gusa wagera mu kigo aya makuru yose ugasanga ntuzi n’ishingiro ryayo. Iby’i Shyogwe ntiwabivuga ngo ubirangize, ibyaberaga inyuma y’akazu ka moteri, abakundana bahafungiye inguni, inzira zitagira umubare zo muri senyenge abanyeshuri batorokeramo bagiye hanze y’ikigo, abakobwa buriraga igipangu bava kuri dortoir bakajya kugura amandazi kwa muganga n’ibindi byinshi by’amafuti y’abanyeshuri byazengerezaga abayobozi.

Groupe Scolaire Shyogwe rero ni ishuri ry'itorero EAR rifashwa na Leta rikaba rimaze imyaka irenga 70, yaranzwe n’amateka menshi harimo n’afite aho ahuriye n’ibihe igihugu cyagiye gicamo. Twerekeje muri iri shuri riherereye mu Karere ka Muhanga, ni mu birometero nka 4 uvuye i Kabgayi. Ukiva mu modoka ikuvana i Kigali uhita ukubita amaso igishanga cya Rugeramigozi gihinzemo umuceri, ku rundi ruhande hakaba ikidendezi cy’amazi avomera icyo gishanga. Uhita ufata umuhanda ukomeza werekeza aho ishuri riri, unyura ku ishuri ryashinzwe na papa Yohani Pawulo wa 2 ubwo yazaga mu Rwanda hazwi nka Cite de Nazareth. Hirya yaho gato hari agasantere ka Kinini, abantu bize i Shyogwe barahibuka cyane kuko isoko ryaho ryo ku wa 5 ryagurirwagamo ibintu bitandukanye cyane cyane “Bwende bupfe”, imyenda, inkweto n’ibindi bikoresho nkenerwa byo ku ishuri.

G.S SHYOGWE

Umuyobozi wa G.S Shyogwe, Nyabyenda Paul

Tukihagera twasanze abanyeshuri bari mu mashuri, umuyobozi w’ishuri Nyabyenda Paul adutembereza mu kigo hose ari ko natwe dufata amafoto y’uko iri shuri rimeze ubu, cyane cyane ko ibyinshi byagiye bihindagurika uko imyaka yagiye itambuka.

Incamake ku mateka ya Groupe Scolaire Shyogwe:

I Shyogwe ni umusozi uzwi cyane mu mateka y’u Rwanda ahanini kubera intambara yo ku rucunshu ndetse ni ho hari hatuye umugabekazi Kankazi wari nyina w’umwami Mutara III Rudahigwa. Binavugwa ko ibi by’uko hari hatuye umwamikazi ari byo byakuruye abamisiyoneri b’abangilikani bari baturutse i Burundi ku gitekerezo cyo kuza gushinga ibirindiro i Shyogwe. Iri shuri ryatangijwe n’abamisiyoneri b’abaporotesitanti, babanje kubaka ishuri ribanza mu kibaya, ni muri 1944. Iryo shuri ribanza ryayoborwaga n’uwitwa Kabiligi Silas.

I Shyogwe hari hazwi nk’ahantu h’imyuka mibi

Nk’uko bigaragara mu nyandiko yasohotse ubwo hizihizwaga Yubile muri 2007, I Shogwe hafatwaga nk’ahantu harangwa imyuka mibi kubera habereye intambara yo ku Rucunshu, bityo nta munyarwanda wari uhatuye ahubwo hirirwaga hakinira inkwavu hakanabyukurukirizwa amashyo y’inka z’i Bwami. Abaturage batangajwe no kubona abaprotestanti bubaka aho hantu hatinywaga ariko ngo biringiraga amaraso ya Yesu bakomeza kubaka.

Ku itariki 28/06/1946 ni bwo abanyeshuri 75 ba mbere baje kwiga muri Ecole des Moniteurs. Muri 1948 Shyogwe yabaye ishuri ry’abaprotestanti bose (Alliance). Ikindi cyahindutse ni uko haje abigisha benshi mu gihugu kandi benshi muri bo baje i Shyogwe, babaga ari abongereza. Muri 1952 abanyeshuri ba mbere barangije imyaka 4 muri Ecole des Moniteurs bahabwa impamyabumenyi zabo bemererwa no kwigisha mu mashuri abanza yose.

Ryabaye ishuri rirangwa n’amasengesho cyane

Buri gihe ngo i Shyogwe saa Kumi n’igice z’umugoroba (16h 30) havuzwaga ingoma abantu bakaza gusenga. Ngo abanyeshuri b’abaprotestanti ntibabaga bazi igifaransa cyane ariko ngo bagaragazaga imico myiza kurusha abandi biga mu yandi mashuri. Uko imyaka yagiye itambuka yaba inyubako, imibereho, imyigishirize n’ibindi byinshi byagiye bihinduka i Shyogwe. Kugeza n’ubu abanyeshuri b’i Shyogwe bakunda isengesho kuko buri mugoroba buri wese mu idini rye aba ashobora kujya gusenga.

Kugeza ubu i Shyogwe hari amashami akurikira:

Ordinary Level: Icyiciro rusange (Tronc-commun)

MCB: Mathematics-Chemistry-Biology (Imibare- Ubutabire- Ibinyabuzima)

MPG: Mathematics- Physics- Geography (Imibare- Ubugenge- Ubumenyi bw’isi)

EKK: English- Kiswahili- Kinyarwanda (Icyongereza- Igiswahili- Ikinyarwanda)

Reba uko G.S Shyogwe imeze mu mafoto:

G.S SHYOGWE

Aha ni ahari amazi avomera igishanga cya Rugeramigozi, ni ku Kinamba aho uviramo ushaka kujya i Shyogwe

G.S SHYOGWE

G.S SHYOGWE

Ku Kinamba, urugendo rugana i Shyogwe ruratangiye

G.S SHYOGWE

Mu Gasantere ko mu Kinini ugana kuri G.S Shyogwe

G.S SHYOGWE

Abanyeshuri bajyaga baza muri aka gasantere kurya ubugari no guhaha utuntu dutandukanye

G.S SHYOGWE

Utungutse mu marembo y'i Shyogwe, abantu bizeyo muri 2010-2012 muri MCB basize bateye igiti bashinga n'icyapa cy'urwibutso

G.S SHYOGWE

Munsi y'ibi biti naho habagamo agacucu kugamwagamo na benshi, cyane cyane ababaye muri AERG Ingeri ntibahibagirwa

G.S SHYOGWE

Iyi nzu iri ukwaho ni cantine, ku rundi ruhande ni ibiro by'ushinzwe imyitwarire (prefet de discipline), ifatanye n'amazu bogosheramo ahagana inyuma naho ahakomeza ibumoso ni ku macumbi y'abahungu

G.S SHYOGWE

Amafoto y'uko kera i Shyogwe byari byifashe

G.S SHYOGWE

G.S SHYOGWE

Aha ni imbere y'amacumbi y'abahungu ataravugururwa

G.S SHYOGWE

Aha abanyeshuri basohoka mu mashuri bajya muri za Laboratwari, aha hitwa muri 'college'

G.S SHYOGWE

G.S SHYOGWE Kuri uru ruhande hakunze kwigira abanyeshuri bakuru biga mu cyiciro cya 2 cy'ayisumbuye

Kuri uru ruhande hakunze kwigira abanyeshuri bakuru biga mu cyiciro cya 2 cy'ayisumbuye

G.S SHYOGWE

Aha hakunzwe kwigirwa abanyeshuri bo mu mwaka wa 3

G.S SHYOGWE

Aharangiriraga amashuri yo muri college hubatswe laboratwari

G.S SHYOGWE

Iyi ni inzu yari iy'imyidagaduro mbere y'uko hubakwa inini, ubu ikorerwamo isengesho ryo ku mugoroba

G.S SHYOGWE

TURASHAKA KUREBA YESU, ni ijambo risigara mu mitwe ya benshi mu banyuze i Shyogwe

G.S SHYOGWE

Icyuma gisimbura inzogera ya kizungu iyo umuriro utunguranye ukagenda

G.S SHYOGWE

Chapelle y'abagatolika nayo yaravuguruwe ku bufatanye bw'ishuri na Diyosezi ya Kabgayi

G.S SHYOGWE

Aha ni ku macumbi y'abahungu

G.S SHYOGWE

Abanyeshuri muri laboratwari mu masomo y'ubugenge

G.S SHYOGWE

Animatrice Uwimbabazi Vestine

G.S SHYOGWE

Uyu ni ushinzwe ibijyanye n'amasomo (prefet des etudes) i Shyogwe

G.S SHYOGWE

Ku macumbi y'abakobwa

G.S SHYOGWE

Mu nzu y'ibitabo

G.S SHYOGWE

Iyi ni inzira ijya ku kigo Nderabuzima cya Shyogwe

G.S SHYOGWE

Aha ni ku mashuri y'aho bita mu gikari, inyuma hagaragara agace ka refectoire aho bitaga muri chapelle ubu haravuguruwe

G.S SHYOGWE

G.S SHYOGWE

Amashuri yo mu gikari

G.S SHYOGWE Abanyeshuri bava mu ishuri

Abanyeshuri bava mu ishuri 

G.S SHYOGWE

Mu nzu abanyeshuri bariramo

G.S SHYOGWE

G.S SHYOGWE
I Shyogwe hari igikoni cya kijyambere kirangwamo isuku, cyaravuguruwe
G.S SHYOGWE
G.S SHYOGWE
Umuyobozi w'ishuri ari kumwe n'ushinzwe ububiko bw'ibyo kurya
G.S SHYOGWE
Shingiro na Meri ni bamwe mu bakozi bamaze igihe i Shyogwe
G.S SHYOGWE
Sagahutu nawe amaze igihe ari we ushinzwe kwatsa moteri igoboka umusozi wa Shyogwe wose
G.S SHYOGWE
Iyi ni inzu y'imyidagaduro nshya ya G.S Shyogwe
G.S SHYOGWE
G.S SHYOGWE
Imbere muri iyo nzu, ubu ni yo isengerwamo n'abo muri RAJEPRA, benshi bagiriyemo ibihe byiza
G.S SHYOGWE
Iyi nzu yubatswe ku bufatanye n'abaterankunga
G.S SHYOGWE
Ukomeje inyuma haba andi mashuri n'urusengero rw'abangilikani
G.S SHYOGWE
Urugendo rwacu rurarangiye turatashye

Amafoto: Sabin Abayo/Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NDABISHIMIYE FELIX6 years ago
    oyeee shyogwe, niho twavomeye none twabaye ba docteurs
  • henry6 years ago
    Utwibukije byinshi Karisa!
  • 6 years ago
    Shyogwe nziza!!!!!!!!! Twahagiriye ibihe byiza cyane. Sugira usagambe shyogwe. Great job to the writer and inyarwanda.com at large
  • oscar 6 years ago
    oohh Shyogwe yacu sugira sagamba .
  • Okokok6 years ago
    Iki kigo ndakizi ni indashyikirwa
  • rodriguez6 years ago
    Murakoze cyane Inyarwanda!!!!!!.gusa mwavuze bike pe utavuze igipondo,iguma, abakwikwi ndetse nabarimu bo mugihe cyacu bari kaze.Genda Shyogwe warareze abahanyuze barabizi
  • 6 years ago
    Murakoze kutwibutsa shyogwe yacu twahakuye ubumenyi bwatugiriye akamaro
  • Hakuzweyezu Aimable6 years ago
    Mwakoze kutwibutsa aho twarerewe! Birakwiye ko abantu batekereza gukora Ihuriro ry' abize i shyogwe (Alumni).
  • 6 years ago
    Groupe Scolaire Shyogwe, ishuri ryatureze! Twahaboneye uburere bwiza, ubumenyi bufite ireme kandi buhamye; ndetse udasize no kubaka umutima muzima. Kabeho kandi karambe ngobyi yaduhetse. Benshi mu bo wareze ubu ni abagore kandi bahamye mu kwiyubaka ndetse no guhatanira guteza imbere igihugu cyatubyaye. Komeza ujye mbere, GS Shyogwe.
  • Ray6 years ago
    Shyogwe baba Imana rwose, mpora mpakumbuye nyuma y'Imy'Imyaka myinshi
  • semana6 years ago
    murakoze cyane mutwibukije bya bihe, ndabona harabaye heza cyane mpaheruka 2008. big up kubantu bose bizei shyogwe. "genda Shyogwe ubaye ubukombe"
  • KAY.6 years ago
    Aha hantu ndahibutse kweli, ariko harahindutse cyane, narangirijeyo tronc commun mu 1998, Ahahahaha ibaze koko! Maridadi mwandusha akihaba? yavuzaga icyuma ku masaha yo kujya uri Refectoire umutima ukishima koko!! Narahakundaga cyane, twaryaga neza ibiryo biri fresh, abarimu baho bari abahanga,
  • IRAMPA6 years ago
    Aha narahabaye kbsa since 2008-2011, ariko narahakumbuye cyane SHYOGWE we warandeze rwose ndagushimira! mwibagiwe kureba aho bororeye inkoko tukarya amagi ya buri gitondo!
  • Rutakamize Emmanuel6 years ago
    Yooo! Murakoze cyane, nahavuye 2003, Shyogwe nziza dukunda genda ubaye ubukombe.
  • morgan6 years ago
    ewana kbs
  • Manu6 years ago
    Reka sha ibi ni ibya vuba. Uzi ari Groupe Scolaire Protestant de Shyogwe, yiswe Université de Shyogwe kubera za strikes za hato na hato. Abanyeshuri baho twitwaga aba maquisards kubera kumenya kwirwanaho mu bintu binyuranye. Ubwo abaraye I Cairo na Moscou, tukivuriza kwa Maforo barabyibuka. Ikintu mpamya nuko abahize bize neza, imimerere yaho ibatoza byinshi. Sinshidikanya ko abakiriho abenshi ni abayobozi bayobora neza; abikorera bazi icyo gukora.
  • Nyandwi Theogene6 years ago
    Genda Shyogwe waduhaye uburezi bufite ireme, ubu natwe turi kubutanga muri Kaminuza y'u Rwanda. Twogoze amahanga kubera ubumenyi n'ubupfura waduhaye. Komeza utere imbere turabona ubuyobozi ntako mudakora mwhahinduye byinshi kandi byiza. Keep it up.
  • uburere6 years ago
    Murakoze kutwibutsa ahatugize abo turi bo ubungubu, ariko mwavuze amateka ya vuba cyane, ku buryo abahize muri za 1990s tutibonamo. Hari amazina twitaga dortoire, urugero za PETRORWANDA, CAIRO, etc, ariko ndabon amwivugira gusirimba by'ejo! Anyway, muakoze kuhadukumbuza, kandi twifurije amasomo meza abana bacu bahigira, ubuzima bwiza ku bahize bose, akazi keza n'ubwitange ku bayobozi n'abakozi ba GS Shyogwe. N'ubwo ari ikigo cy'abangilikani, nakunze ko badaheza n'andi madini, ku buryo numvise ko n'uyu muyobozi uriyobora ubungubu ari umu catholique. Muri abantu b'abagabo, mukomereze aho.
  • 6 years ago
    yoo;murakoze kutwibutsa!njye nahageze 1992 mpava 1998.Mwamenyera uwo twitaga Mbata akibayo?igipondo n'ubugali bwo kwa Eloyse bwari kuzatwirukanisha.Granade nazo !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!harabaye ntihakabe.Muzapange tuhasure.Twahavanye uburere bwiza.
  • Herman6 years ago
    Shyogwe weee!! Mwibagiwe ko kiriya kibuga cyazamuye benshi!! Ex:captain bugesera fc





Inyarwanda BACKGROUND