Umuhanzi Jennifer Lopez yari yambaye imyenda igaragaza imiterere y’umubiri we wose mu gitaramo yakoreye abatuye umujyi wa Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Muri iki gitaramo uyu muririmbyikazi w'imyaka 47 yakoze kuri uyu wa 2 Kamena 2017 yari yambaye imyenda igaragaza imyanya y’ibanga ye imbere n’inyuma uko yagendaga akora byinshi bitandukanye ku rubyiniro mu buryo bushobora gukurura irari ry’umubiri ku ruhande rw’abagabo.
Jennifer mu minsi ishize wakururanye na Drake ndetse akaba n’umukinnyi wa filimi, kuri uru rubyiniro yagaragaye kenshi atandaraje amaguru yayagize nk’amababa ya kagoma aho benshi bakekaga ko agiye kugwa. Inkuru dukesha The SUN ivuga ko Jennifer Lopez atari we wenyine utaramiye aha hantu hitwa AXIS Theatre kuko ngo abahanzi nka Britney Spears, Celine Dion na Cher nabo bari baherutse kuza gususurutsa abatuye muri aka gace.
REBA AMAFOTO YA JENNIFER LOPEZ MURI IKI GITARAMO CYE
Jennifer Lopez kuri stage
Ni uku Jennifer Lopez yari yambaye
TANGA IGITECYEREZO