RFL
Kigali

USA: Apotre Gitwaza atewe ishema n’imfura ye Elisée yasoje ayisumbuye –AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/05/2017 10:01
12


Apotre Dr Paul Gitwaza umuyobozi w’itorero Zion Temple ku isi ari mu byishimo yatewe n’imfura ye Elisée Gitwaza urangirije amashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba agiye kujya muri Kaminuza.



Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2017 ni bwo ishuri rya Palm Beach Central High School ryo muri Amerika ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye, muri abo hakaba harimo na ELISEE Gitwaza umwana wa Apotre Gitwaza. Apotre Dr Paul Gitwaza avuga ko umuhungu we Elisée yahesheje ishema umuryango we bitewe n’uko yagize amanota meza ndetse akaba agiye gutangira Kaminuza.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Apotre Gitwaza yanditse ubutumwa bw'ishimwe buri mu ndimi ebyiri; Ikinyarwanda n'Icyongereza, avuga ko umuryango we ufite ishimwe rikomeye ku Mana kubera imfura yabo Elisée yasoje ayisumbuye ndetse igatsinda neza. Yakomeje avuga ko Imana ibakoreye ibintu bikomeye bityo nabo bakaba bishimye. Apotre Gitwaza yagize ati:

Uyu munsi ni umunsi tunezerewe cyane mu muryango wacu, imfura yacu, Elisée Gitwaza irangije amashuri yisumbuye kandi yatsinze neza, akaba agiye gutangira Kaminuza. Umuhungu wacu aduhesheje ishema. Imana yadukoreye ibikomeye natwe turishimye.

Apotre Gitwaza

Elisée Gitwaza ni umwana w’imfura wa Apotre Paul Gitwaza na Pastor Angelique Nyinawingeri. ELISEE Gitwaza yahanuriwe na Se (Apotre Gitwaza) kuzaba umuhanuzi ukomeye ku isi. Elisée asoreje amashuri ye yisumbuye mu ishuri rya Palm Beach Central High School ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ni naho azakomereza kaminuza nk’uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga. Palm Beach Central High School ni ishuri rihereye mu mujyi wa Wellington muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ishuri ryashinzwe mu mwaka wa 2003. Mu mwaka w’amashuri wa 2013-2014, iri shuri ryari rifite abanyeshuri hafi 2900. 

ELISEE Gitwaza asoreje ayisumbuye muri Palm Beach Central High School

Apotre Gitwaza aherutse gutangaza ko abana be uko ari batatu bigira ubuntu muri Amerika kuko bose ari abanyamerika. Icyo gihe yavuze ko atabona ubushobozi bwo kubarihirira amafaranga y’ishuri mu bigo byo mu Rwanda. Mu bahunuzi Apotre Dr Paul Gitwaza aherutse guhishura yavuze ko Imana yamuhishuriye iby’urubyaro rwe, ikaba yaramubwiye icyo abana be bazaba. Apotre Gitwaza yabwiye abakristo be ko Imana yamutangarije ko umwana we w’imfura azaba umuhanuzi, uwa kabiri akazaba umuganga (Docteur) naho uwa gatatu akazaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tariki 23 Gicurasi 2017 ni bwo abarangirije muri Palm Beach Central High School bahawe impamyabumenyi

REBA AMAFOTO YA ELISEE N'ABABYEYI BE MU GUSOZA AYISUMBUYE

Umuryango wa Apotre Paul Gitwaza bishimira gutsinda kwa ELISEE


Apotre Gitwaza mu birori by'imfura ye


Apotre Gitwaza hamwe n'imfura ye


Apotre Gitwaza ashimira imfura ye


Umuryango wa Gitwaza wishimiye gutsinda kwa ELISEE


Apotre Gitwaza afata ka 'Selfie' hamwe n'umugore we Angelique


ELISEE Gitwaza hamwe na barumuna be


ELISEE Gitwaza hamwe n'ababyeyi be


Apotre Gitwaza hamwe n'umugore we Pastor Angelique


David (iburyo) umwana muto wa Apotre Gitwaza afata Selfie



Bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Flickr @Gitwaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Me6 years ago
    Uyumugabo ndamwanga Imana ibimbabariremo Nanga uko yiyemera Ngo yabuze amafranga yokurihira abana be amashuri yo mu Rwanda Ngo umwana we azaba president wa USA Cakumazi sha uryamaturo yabakristo binjiji wicejekere
  • Joshua6 years ago
    Ariko rero ndabona muri family ya Apotre sport bayigendera kure!!! nayo ni ngombwa nyamuna nimuyigereka kuby'umwuka bizarushaho kuba sawa
  • You6 years ago
    ISHYARI NIRIBI RIZANA URWANGO MUMITIMA KWIYATURIRAHO IBYIZA NUBUNTU NTAHO BABIGURA BURIWESE YABIKORA NTAMPAMVU YOKWANGA UMUNTU KUKO YIYATURIRAHO NEZA
  • Uwanjye6 years ago
    Yegoko ndumiwe koko Imana ikubabarire pe!
  • idee6 years ago
    Me.uretse kuba umwanga ntakindi wamukoraho so uribabariza umutima ubusa kuko non seulement ntakuzi ntazapfa anakumenye.wowe urakomeza kunungunika peke yake muri mwe babiri ninde upfuye atari wowe.reka kubabaza umutima wawe kubusa.apotre turagukunda kandi nicyo cyingenzi.
  • 6 years ago
    ndamukunda kbs IMANA imuhe umugisha
  • mode6 years ago
    wowe umwanga,nge Niko mukunda afite ijambo rihindura uwazampa rimwe tugahura nkamushimira.NB.simpasengera cyane mukurikira online cg radio
  • maben6 years ago
    umuntu ufite ubgenge azayandika ngoyanga undi ntabgenge ufite ufite buke numwanga nimana imwange icyombonye nababyeyi bawe urabanga ahubgo uzamwegere agufashe mumasengesho
  • Blessed6 years ago
    Wowe wiyise "Me", wakwihanganye ugatura uwo mutwaro w'urwango ko twese uru rugendo rugufi rufite iherezo! Reka rwose Umukozi w'Imana, kuko azabazwa ibye nawe ibyawe! Proud of you & your family @Apostle Dr Paul.
  • bienvenu6 years ago
    congratulations to elisee GITWAZA!!!!!!!!!!!
  • 6 years ago
    Ariko ko Imana ijya ikubita umunyafu uwishyize hejuru, nkubu yadukubitiye Gitwaza akareka kwishongora kubanyarwanda.Ese buriya ari itike imujyana muri amerika na school fees ya nine years igihenze ni ikihe? Imana itaha i Rwanda arinaho Gitwaza aba izamwibutse ko atunzwe n'amaturo y'abanyarwanda yishongoraho aka kageni.
  • John5 years ago
    Turabakeje cane Kandi turabakunda;tugakunds n’inyyigisho za Apostle y





Inyarwanda BACKGROUND