RFL
Kigali

Ziggy 55 n’umugore we bibarutse ubuheta, bahita banatangaza amazina bamuhaye

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/05/2017 14:42
3


Nshimiyimana Fikiri wamenyekanye cyane nka Ziggy 55 mu itsinda rya The Brothers nyuma rikaza gusenyuka agakomeza gukora umuziki ku giti cye, kuri ubu we n’umugore we Iddo Salama, inshuti n’abavandimwe bari mu byishimo bikomeye nyuma yuko bibarutse umwana wa kabiri mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gicurasi 2017.



Nkuko Ziggy 55 yabidutangarije ngo umugore we yabyariye mu bitaro bya CHUK ndetse akana ka gahungu na nyina bameze neza cyane. Cyo kimwe n’imfura yabo bise amazina ane 'Ganza Fikiri Sahyan Nat I', ubuheta bwabo na bwo babuhaye amazina ane ari yo Manzi Fikiri Jamel Mikah.

ziggy55

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook na Instagram, uyu mugabo unazwi nk’umunyamakuru mu biganiro by’umyidagaduro na muzika kuri TV1 yasangije iyi nkuru nziza abamukurikira bose

Tubibutse ko tariki ya 19/10/2013 ari bwo Ziggy 55 yasezeranye n’umugore Iddo Salama nawe wamamaye cyane mu mukino wa Basketball aho yanakiniye ikipe y’igihugu. Imfura yabo kuri ubu imaze kugira imyaka 2 n'amezi asaga atanu dore ko yabonye izuba tariki ya 17 Mutarama 2015.

ziggy55

ziggy55Mu birori by'ubukwe bwabo

ziggy55

Aha ni mu 2015 ubwo Ziggy yari ateruye imfura bari bamaze kwibaruka

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Cherie na nga' yahereyeho akora umuziki ku giti cye 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joshua6 years ago
    Ehhh mu myaka ibiri n'amezi ane bakaba babyayemo abana 2!!! Ni ukubicunga neza nyabuna ntimuzabyare indahekana
  • mutamurizanadia6 years ago
    congz nimusubireyo nta mahwa kd imana ibah e umugisha mu ribyose
  • Waauuhh6 years ago
    Waaaauuuh Congz Ziggy May Allah Guide Ur Ways Much Love!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND