Nk’uko byari bimaze iminsi byamamazwa, kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza, 2015, itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’ ryataramiye abanyarwanda mu gitaramo bari bise ‘Indamutso’, igitaramo cyanitabiriwe n’umufasha wa Perezida y’u Rwanda, madamu Jeannette Kagame wari kumwe n’umukobwa we Ange Kagame.
Mu gitaramo kinogeye ijisho n’amatwi cyamaze amasaha hafi abiri n’igice muri Kigali Serena hotel, itorero Urukerereza ryasusurukije abataramyi bari bitabiriye iki gitaramo mu mbyino gakondo zo mu duce dutandukanye tw'igihugu ndetse n'indirimbo z’Ibihozo, imitoma, kwivuga ndetse no guhiga, maze iki gitaramo gisozwa n’ifoto y’urwibutso.
Urucyerereza rwari rwakereye iki gitaramo
Ange Kagame yakurikiranye iki gitaramo
Abakaraza mu mirishyo y'ingoma
Minisitiri Uwacu Julienne, Madame Janet Kagame, n'abandi banyacyubahiro barimo Brig Gen. Bayingana Emmanuel Perezida wa komite y'Urukerereza(uwa kabiri iburyo)
Mu ijambo rya Uwacu Julienne, minisitiri w’umuco na siporo yashimiye itorero Urukerereza ryongeye gusogongeza abanyarwanda umuco wabo ndetse aboneraho gutangaza ko minisiteri y’umuco na siporo ku bufatanye n’Urukerereza bihaye intego yo gutaramira abanyarwanda hirya no hino mu rwego rwo kugaruka ku isoko y'umurage n'umuco gakondo nyarwanda harimo by'umwihariko gutarama no guhiga bihereye mu muryango, ndetse iki gitaramo cya mbere cyabereye i Kigali kikaba kibimburiye gahunda y’uruhererekane rw’ibindi bitaramo bitegerejwe hirya no hino mu gihugu.
Twahize umuhigo wo gutaramira abanyarwanda, wo gutaramana nabo, duhereye mu mujyi wa Kigali ariko iki gitaramo kibimburiye ibindi byinshi bizaba mu turere hirya no hino. Turagenda tugaruka ku isoko, ndetsetukumva naho twajyaga tubusanya tuzabikosora, noneho tukabagaragariza igitaramo koko abakurambere bacu,abanyarwanda bataramaga, dutarama uyu munsi, tuzanakomeza no gutarama mu bihe biri imbere.
Turifuza ko n’amatorero yandi uretse Urucyerereza, dufatanya, kuko iyo hari ibigenda biducika mu yandi matorero byazadusaba gukora tutikoresheje kugirango ababyiruka uyu munsi bazamenye umwimerere w’umuco wacu. - Uwacu Julienne
Urucyerereza mu ndirimbo yabo ya nyuma yasoje inkera
Ifoto y'urwibutso yafashwe ya bayobozi bakuru bari bitabiriye ndetse nabagize itorero Urukerereza
TANGA IGITECYEREZO