Kigali

Urutonde rw'indirimbo 10 nshya ku inyarwanda.com hamwe n'amakuru azerekeyeho

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/07/2014 8:15
21


Hagati mu cyumweru twasoje ndetse no mu mpera zacyo, abahanzi batandukanye bashyize ahagaragara indirimbo zabo nshya. Mu ndirimbo nshya zatugezeho hakaba harimo indirimbo z’abahanzi nka King James, Dany Nanone, Aline Gahongayire, Lil G, Bruce Melody n’abandi.



Nk’ibisanzwe tukaba twabateguriye urutonde rw’indirimbo 10 za mbere zatugezeho

1.Forever, ni indirimbo nshya y’urukundo y’umuraperi Dany Nanone, yatunganyirijwe muri Incredible. Uyu niwo mushinga wa mbere Dany Nanone akoreye muri Incredible kuva yasinyana amasezerano y’imikoranire na producer Bernard Bagenzi uhagarariye iyi nzu. Amakuru aturuka muri iyi nzu akaba yemeza ko banamaze gufatama amashusho y’iyi ndirimbo ku buryo agomba kuba yageze hanze vuba.

dany

Dany Nanone

2.Yantumye, ni indirimbo nshya ya King James, nayo y’urukundo yumvikanamo cyane umurya wa gitari, uyu muhanzi avuga ko yakoze iyi ndirimbo agendeye ku byifuzo by’abakunzi be bakunda kumutumira mu bukwe, akaba ahamya ko iyi ari imwe mu ndirimbo igiye kuzajya imufasha gususurutsa abageni mu birori by’ubukwe.

3. Nyeganyegaremix, ni indirimbo ihuriweho na bahanzi bose babarizwa muri Super level, ni ukuvuga Urban boys, Mico, Bruce Melody na Fireman wongeyeho umuhanzi Massamba Intore ari nawe usanzwe warahimbye iyi ndirimbo, ikaba yarasubiwemo bivuye ku kifuzo cy’abahanzi bo muri Super level babisabye Massamba arabemerera. Ni ubwa kabiri iyi ndirimbo isubiwemo dore ko nyuma y’uko isohotse , Rafiki nawe yaje kuyisubiranamo na Massamba. Amakuru atangazwa nabo muri Super level ni uko bagiye guhita bihutisha amashusho yayo.

a

4.Aweza yote, ni indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana ya Aline Gahongayire ndetse yumvikanamo n’ijwi ry’umugabo we Gahima Gabriel, akaba ari ku nshuro ye ya mbere yumvikanye aririmba aho yakoresheje uburyo bwo gutondekanya amagambo muri Rap. Bafatanyije muri iyi ndirimbo mu gihe uyu muryango witegura kwibaruka imfura yabo mu mezi abiri ari imbere.

lmkj

Aline Gahongayire n'umugabo we Gahima Gabriel bagatanije mu ndirimbo yabo nshya

5.Yegwe weka Remix, ni indirimbo umuhanzikazi Jody yasubiranyemo n’umuhanzi w’i Bugande Ray Signature. Iyi ndirimbo yari isanzwe ari iy’uyu muhanzi w’umugande gusa baza kuyisubiranamo na Jody nyuma yo guhuzwa n’umushinga wa Reach a hand bigizwemo uruhare n’umwe mu bajyanama ba Jody barimo bamukurikiranira hafi I Bugande witwa Shadrack. Akarusho iyi ndirimbo yo ikaba yasohakanye n’amashusho yayo.

AZS

Jody Phibi na Ray Signature

6.Ntujya uhinduka ni indirimbo nshya ya Bruce Melody yatunganyirijwe muri Super level hamwe na producer Piano. Iyi akaba ari indirimbo uyu muhanzi atuye abafana be nyuma yo kugira amahirwe yo kuba umwe mu bahanzi batatu ba mbere bahize abandi muri Primus Guma Guma Super Star IV, aho ubu afite amahirwe yo guhatanira umwanya wa mbere muri iri rushanwa rigenda rigana ku musozo.

as

Bruce Melody

7.Nsanga ku cyapa ya M1, Ni indirimbo yakoreye muri studio nshya ya Umoja record hamwe na producer Dj B. Nk’uko uyu muhanzi abitangaza iyi indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo. Nyuma y’iyi ndirimbo, M1 avuga ko afite indirimbo na Alpha Rwirangira ndetse akaba anapanga n’amashusho yazo ku buryo agomba gushyira ahagaragara album ye ya mbere muri uyu mwaka y’amajwi n’amashusho.

bh

M1

8.Arankunda ya Lil G, nyuma y’indirimbo Gakoni k’abakobwa yakoranye na Mavenge Sudi, Lil G avuga ko yahisemo gusohora iyi ndirimbo mu rwego rwo gukomeza kwigarurira abafana be bose mu bwoko bw’injyana zitandukanye buri wese akunda. Muri iyi ndirimbo yongera kumvikana mu njyana ye ya rap/hip hop yazamukiyeho, aho atondekanya amagambo mu nsubirajwi.

9.Nyumva ni indirimbo y’umuhanzi Emmy uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba yasohotse iherekejwe n’amashusho yayo ndetse uyu muhanzi agatangaza ko uretse iyi ndirimbo hari n'izindi ziri inyuma dore ko arimo ategura album ye nshya.

bh

Aka ni kamwe mu gace kagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

10.It was a dream, ni indirimbo y’umuraperi Pacson afatanijemo na Diplomate ndetse na Green P.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyoniringiye Joram10 years ago
    Mwatanze urutonde nibyiza turabashima
  • UBAYEHO10 years ago
    4ever ya danny iranyemeje 2.
  • NTACYADUTANYA BY THEBEN9 years ago
    OKE NDABASHIRA KUKOMWADUHAYE INDIMBO NZIZA, NONE DUSHOBOYE KUZIDANOLODINGA ,NI TWIZEYIMANA MURAKOZE,
  • Tuyisenge Evariste8 years ago
    Sha Ubanza Uwo Muraperi I Was Dreams Umara Nanje I Was a Dream Of To Listen It
  • nitwa jimmy braise irankunda7 years ago
    ndashaka mumbwire ingene izindirimbo muduha ingene twozitora murakoze
  • 6 years ago
    call theporise
  • Isimbi Peace6 years ago
    Urwo rutonde nineza p!
  • plences solange6 years ago
    gd
  • MANIRAGABA theoneste5 years ago
    Turabashimira kubyiza mwatugejejeho ubu ibintunuburyohepe!ubu amakuru tuyarebera kumatelefone yacu indirimbotukazikura kumatelefone yacu ntitukiruhaturyakuri mudasobwa murakoze.
  • Ibyimanikora elie5 years ago
    Muzashyirehanze indirimbo zumwana w'umugande witwa fresh kid kunda cyane thax kaz kz !
  • BIZIMANA.ERIC5 years ago
    INDIRIMBO
  • Keizera isaac5 years ago
    ninziza da
  • Ndikumana, Agusitin,5 years ago
    Fite. indirimbo shakako. mumaho. ubufasha?
  • Ndikumana, Agusitin5 years ago
    Ndashaka. ubufasha?
  • Niyitanga jean damour3 years ago
    Mwakozekuduha indirimbo nonetwazibonadute
  • Niyoncuti emmanuel unwi nka zawadi3 years ago
    mwatanze urutonde ndabibashimira nibyagaciro kandi ndabakunda mukomereze aho kd ndabashigikiye murakoze.
  • Niyonizeye baptiste2 years ago
    Mume indirimbo nirire isi
  • ndayisaba izay2 years ago
    ncaka indirimboshya yaburusimerodi
  • muhayimana1 year ago
    ock ndabashimiye mwakoze
  • KWIZERA1 year ago
    CHAKAKUDANOLODING MUSICA



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND