Kigali

Miss Umwiza Phiona atekereza iki ku kuba yakora umuziki mu buryo buhoraho?-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2020 16:31
0


Umwiza Phiona wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yatangaje ko atiteguye gukora umuziki mu buryo buhoraho, ariko ko aho azitabazwa azatanga umusanzu we atizigamye.



Uyu mukobwa aritegura gusohora amashusho y’indirimbo ye nshya ya mbere yise ‘Fight Corona’, yanyujijemo ubutumwa bugamije kwibutsa no gukangurira abantu gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Iminsi ibaye ine ateguje iyi ndirimbo. Ndetse irasohoka mu minsi iri imbere. Ibitekerezo bya benshi bagaragaje ko bashyigikiye igitekerezo Miss Phiona yagize cyo gukoresha ijwi rye mu rugamba rwo guhangana na Coronavirus ikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Miss Umwiza Phiona yavuze ko yatekereje gukora iyi ndirimbo kugira ngo atange umusanzu we mu gufasha Leta gukomeza gukangurira abaturarwanda guhashya iki cyorezo bubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubutima.

Uyu mukobwa avuga ko yari amaze igihe kinini afite iki gitekerezo cyo gukora indirimbo nk'iyi, aza kugishyira mu ngiro nyuma y’uko abonye n’abandi bakobwa bafite amakamba bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika bari gusohora indirimbo zikangurira abantu gukomeza kwirinda Covid-19.

Miss Umwiza Phiona avuga ko iyi ndirimbo ye yise ‘Fight Corona’ iri mu rurimi rw’Icyongereza, bitewe n’uko atashatse kubwira abanyarwanda gusa, ahubwo ko ari abatuye Afurika nk’uko n’izindi ndirimbo z’abakobwa bafite amakamba bo muri Afurika zimeze.

Umwiza ati “Twari ibihugu bitandukanye buri umwe wese afite gutanga umusanzu we muri iki cyorezo turimo guhangana nacyo cya Covid-19. Rero ngira igitekerezo cyo gukora indirimbo ya Corona ariyo nise ‘Fight Corona’ n’iyo mpamvu iri mu Cyongereza."

Umwiza Phiona avuga ko atajya atekereza gukora umuziki mu byuryo buhoraho, ariko ko aho bizaba ngombwa mu gutanga umusanzu we ku gihugu cye no muri Afurika azawutanga.

Ati “Sinjya ntekereza nk’umuntu wabikora mu buryo buhoraho. Gusa ku giti cyanjye aho bizaba ngombwa y’uko mbikora nzabikora mu gutanga umusanzu wanjye ku gihugu. Ariko si ikintu navuga y’uko ngiye kuba umuhanzi cyangwa ngiye kubikora mu buryo bw’umwuga. Oya!

Uyu mukobwa avuga ko yifashishije Producer Danny Beats kuko ari umuntu basanzwe baziranyi. Ndetse ko ‘Audio’ yayo yakozwe mu gihe cy’iminsi itatu n’amashusho yayo.

Umwiza avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe kuri Scheba Hotel. Ndetse ko yayanditse afatanyije na Producer Danny Beats uri mu bagezweho muri iki gihe.

Miss Umwiza Phiona yatangaje ko atiteguye gukora umuziki mu buryo buhoraho, ariko ko aho azitabazwa azitaba karame


Miss Umwiza aritegura gusohora indirimbo yise 'Fight Corona' mu rwego rwo kwifatanya n'abandi ba Nyampinga bo muri Afurika mu kurwanya Covid-19

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UMWIZA PHIONA WABAYE IGISONGA CYA MBERE CYA MISS RWANDA 2020

">

AMAFOTO&VIDEO: Aime Films-Inyarwanda.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND