RFL
Kigali

Hip Hop: Gsb Kiloz, Neg G, Generous 44, Glory Majesty, Extra basubiyemo indirimbo “Akarwa” yakunzwe na benshi -YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/10/2020 18:56
0


Abaraperi 5 bihurije hamwe mu ndirimbo yari imaze iminsi isohowe n’umuraperi GSB Kiloz. Aba baraperi barimo Neg G The General, Generous 44, Groly Majesty na Extra, basubiyemo iyi ndirimbo bahuriza amajwi yabo ya Hip Hop y’umwimerereye muri iyi ndirimbo “Akarwa”.



Iraguha Lando Fils (GSB Kiloz) wari wasohoye iyi ndirimbo “Akarwa” yatangarije INYARWANDA impamvu yatekereje gusubiramo iyi ndirimbo n’impamvu yahisemo aba baraperi. Yagize ati: “Maze gusohora indirimbo “Akarwa”, yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika, nyuma ni ko kwigira inama yo kuyisubiramo nganira n’Abaraperi barimo aba bumvikana muri iyi ndirimbo, tuyisubiramo kugira ngo ubutumwa bugumye gutambuka neza, kuko burakomeye cyane. Aba baraperi nahisemo ni abahanga bakora injyana ya Hip Hop y’umwimerere”.


GSB Kiloz na Groly Majesty

GSB Kiloz umaze kugira indirimbo nyinshi  zirimo; ”Ibisekuru”, “Giti mu jisho” yakoranye na Gisa cy’Inganzo,”Insazi”, “Akarwa“ n’izindi, kuva yatangira kuririmba mu mwaka wa 2017, avuga ko yakabaye afite ibihangano byinshi kugeza ubu ariko ashimangira ko iki ari cyo gihe cyo gukorana imbaraga agaha abakunzi ba Hip Hop ibyo bifuza bikubiyemo ubutumwa bwiza atari ibiyobya urubyiruko.

Neg G The General wumvikana muri iyi ndirimbo ni umwe mu bari kongera kwiyerekana neza ku ruhando rwa muzika nyuma yo kuva Iwawa. Mu minsi mike avuye mu kigo ngororamuco, yahise ashyira hanze indirimbo zarimo; ”Bapinge”, ”Ibya kera”, “Nta muntu wari uzi ibi bintu” iri gukundwa na benshi.


Generous 44, akunzwe cyane muri Hip Hop, dore ko yakunzwe cyane mu ndirimbo yise “Ntabirenze”, "Call Me Your G" n’izindi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AKARWA' YA GSB KILOZ FT ALLSTAR


 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND