Nyuma y’iminsi mike ku binyamakuru bitandukanye byo muri Amerika n’ahandi bivuga ko umukinnyi w’iteramakofi, Mike Tyson yashyizeho Miliyoni 10 z’Amadorali ya Amerika ku musore uwo ariwe wese uzemera kurongora umukobwa we, ubu uyu mukinnyi yavuze ko aya makuru ari ibihuha.
Mike Lorna Tyson w’imyaka 30 y’amavuko, ni umwe mu bana 7 Mike Tyson yabyaye. Uyu mukobwa igihe cyose amaze ku isi, byavugwaga ko atigeze abona umusore umutereta ngo babe bajya mu rukundo ruganisha ku kurushinga.
Ibi bintu Se, Mike Tyson akunda kubigarukaho mu kigarino bakunda kugirana, aho aba amubaza ikibura kugira ngo nawe abone umusore umutereta babe barushinga. Gusa Mikey Lorna Tyson, avuga ko nta musore wateye iya mbere ngo abe yamuhakanira.
Mike Tyson n'umukobwa we Lorna Tyson
Mike Tyson, ibinyamakuru byanditse ko ari kumushakira umugabo uwo ariwe wese waboneka maze akishyurwa Miliyoni 10 z’madorali kandi zikaziyongera. Uyu muteramakofi, yavuze ko ibyo gushyiraho amafarangaari ibihuha byatangijwe n’ikinyamakuru.
Mike Tyson avuga ko ayo makuru ari ibinyoma kandi ko atishimiye ikwirakwizwa ryayo.Ibigo by’itangazamakurubyasabwe gukuraho aya makuru bafatiye ku bikorwa by’icyo kinyamakuryu. Iyi nkuru y’igihuha yavanweho ariko hari ibindi binyamakuru bitarayikuraho.
Mike Tyson ni umunyamerika wahoze ari umukinnyi w'iteramakofe wabigize umwuga wahatanye kuva mu 1985 kugeza 2005. Ari mu bakinnyi b'iteramakofi bateraga ingumi ziremereye ku isi. Afite kandi ibigwi nk’umukinnyi w’iteramakofe muto wegukanye igikombe kiremereye cy’abatera ingumi ziremereye, ku myaka 20 y’amavuko.
Tyson yashakanye inshuro eshatu, yabyaye abana barindwi, yigeze gusuzumwa indwara ya Bipolor, maze muri Kanama 2013 yiyemerera ku mugaragaro ko yabeshye ubushishozi bwe kuri iyi ndwara ahubwo ko yari hafi gupfa azize ubusinzi.
Mu Ukuboza 2013, ubwo yaganiraga na Fox News, Tyson yavuze ku iterambere rye afite ubushishozi ndetse no kuba hamwe n'abantu beza byatumye yifuza kuba umuntu mwiza kandi wicisha bugufi.
Mike Tyson, Lorna n'abandi b'umuryango we
TANGA IGITECYEREZO