Hirwa Sincérité umwe mu bantu batunganya indirimbo z’abahanzi (Producer) akaba n’umhanzi, yashyize hanze indirimbo nshya yise “My Destiny” aho aba avuga ko inshuti nyashuti yazisize mu buto naho iz’ubu ari abashaka indamu.
Sncérité ni umuvandimwe wa Heavy Kick (umu-Producer
umaze igihe kandi ukorana ubuhanga). Hirwa Sincérité ubwo yari akiri mu Rwanda yari
azwiho cyane akazi k’umwuga mu gukora Filime. Ni we wakoze Filime yakunzwe na
benshi yitwa “Gitera” yanegukanye igihembo cya Filime nziza y’umwaka.
Yakoze kandi indirimbo zitandukanye nka; “Ugurumana”
ya Bushali, “Inyenyeri” ya Fireman na Mukadaf, “Controller”ya Heavykick n’izindi.
Ubu, Sincérité ari gukorera muri Kenya, aho aba mu mujyi wa Nairobi n’umuryango we. Afite Kompanyi ye
yitwa “Ipfundo Art” akaba ari gukorana n'abahanzi batandukanye harimo Kidumu, Liliane
Kabaganza, n'abandi benshi b'abanya-Kenya.
Uyu muhanzi akaba n’Umu-Producer, Sincérité yaganiriye na INYARWANDA.COM, yemeza ko Imana yamuhaye impano nyinshi kandi
azabyaza umusaruro. Yagize ati: “Imana yampaye impano nyinshi kuko nkora amashusho
y’indirimbo kandi ndi n'umuririmbyi
ndetse ndanacuranga guitar".
Ku bijyanye n’uburyo yakoranaga na Heavy Kick akiri mu
Rwanda ati: “Ubusanzwe nkiri mu Rwanda nakoranaga na murumuna wanjye (petit
frère” uzwi nka Heavy Kick turirimbana, agakora amajwi nanjye nkatunganya video,
twari dufite itsinda ryitwa “S2B The
real brothers” twakoze indirimbo nyinshi harimo nka “Ubwanwa” Twakoranye na Green
P, “Sarigoma”, “Yakwamye” n'izindi.
Ku bijyanye na muzika y’umugore we, Clary Hirwa, yashimangiye ko ashoboye umuziki. Yagize ati “Umufasha wanjye azi umuziki, ni umuhanzi, hari n'indirimbo nakoranye nawe n'umufasha wanjye, Clary Hirwa harimo nka “Igiharamagara”, “Urabahiga”, hari n'izitari zarangira ziri gutunganywa nziza cyane ariko mu minsi mike muraza kuzibona”.
Hirwa Sincerte ari kwereka ibikorwa Kidumu.
KANDA HANO WUMVE 'MY DESTINY' YA HIRWA SINCERTE
KANDA HANO WUMVE IGIHARAMAGARA YA SINCERTE YAKORANYE N'UMUFASHA WE, CLARY HIRWA
TANGA IGITECYEREZO