RFL
Kigali

Umuyobozi wa FC Barcelona ashobora kujya mu gihome aramutse agurishije Messi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/09/2020 13:41
0


Umuyobozi mukuru wa FC Barcelona Josep Bartomeu ashobora kujya mu gihome mu gihe yagira uruhare mu igurishwa rya Lionel Messi ibintu byaba atari ubwa mbere dore ko byigeze no kuba kuri Sandro Rosell Barrtomeu yasimbuye.



Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 01 Nzero 2020 ni bwo, umubyeyi wa Messi Jorge Messi, yageraga mu gihugu cya Espagne mu kuganira n'ubuyobozi bwa FC Barcelona ku bijyanye n'ikibazo cya Messi udashaka kuguma mu ikipe.

Lionel Messi afite amasezerano azageza mu mwaka utaha wa 2021 bivuze ko mu masezerano ye ikipe yashaka kumugura yakwishyura miliyoni €700, ubundi ikamwegukana. Mu gihe Messi yakomeza kwanga kongera amasezerano Bartomeu afite ubwoba bw'uko yazagendera ubuntu ariyo mpamvu yiteguye kwakira amafaranga yava mu yindi kipe.


Josep Bartomeu umuyobozi wa  FC Barcelona

Umusesenguzi ku mupira wo muri Espagne, Guillem Balague yatangaje ko Bartomeu mu gihe yakora ikosa agatanga Messi nabi ashobora kwisanga muri gereza kuko umuyobozi uzayobora Barcelona, ndetse n'abashinzwe kugurisha amatike bashobora kuzamushinja gukoresha nabi imitungo y'ikipe bikarangira yishyuye akayabo k'amafaranga cyangwa agafungwa.

Si ubwa mbere umuyobozi wa FC Barcelona yaba afunzwe azira imikoreshejeze mibi y'amafaranga y'ikipe, kuko na Sandro Rosell wayoboye Barcelona kuva mu 2010 kugeza mu 2014 yafunzwe igihe kigera ku mezi 20 azira amafaranga adasobanutse yagaragaye mu igurwa rya Neymar.


Sandro Rosell wayoboye FC Barcelona kuva 2010-2014 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND