RFL
Kigali

NBA Playoffs: Los Angeles Lakers yatsinzwe umukino wa gatatu, ica amarenga ko itazarenga umutaru

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/04/2024 9:43
0


Los Angeles Lakers yatsinzwe na Denver Nuggets umukino wa Gatanu muri kimwe cya Kane muri NBA Playoffs, biguma kuyishyira mu kaga ko kutazarenga umutaru.



Kuri uyu wa Gatanu, Denver Nuggets yari yasuye Los Angeles Lakers kuri Crypto.com Arena, iyitsindirayo amanota 112 ku 101.

Gutsindwa umukino wa gatatu, byaje bisanga ko no ku itariki 23 Mata, Denver Nuggets yari yatsinze Los Angeles Lakers mu mukino wa kabiri amanota 114 kuri 99, naho ku itariki 21 Mata ni bwo Denver Nuggets yatsinze Los Angeles Lakers umukino wa mbere muri NBA Playoffs.

Bisobanuye ko Denver Nuggets nitsinda umukino wa kane, Los Angeles Lakers ntacyo izaba ikiramira kuko imikino ibiri yaba isigaye ntacyo yayimarira iramutse iyitsinze, ahubwo Denver Nuggets izahita ikomeza ijye kwitegura kimwe cya kabiri, Los Angeles Lakers yo ihite ijya gutegura umwaka utaha.

Kugira ngo Los Angeles Lakers igume ikanyakanye, birayisaba gutsinda umukino wa Kane, uwa Gatanu n'uwa Gatandatu, amakipe yombi akanganya intsinzi eshatu, bikaba ngombwa ko hiyambazwa umukino wa karindwi wa Kamarampaka.

Mu wundi mukino wabaye, Orlando Magic yihagazeho itsinda Cleveland Cavalier umukino wa gatatu, nuko igira intsinzi ya mbere, mu gihe Cleveland Cavalier yo yagumye ku ntsinzi ebyiri yari yabonye mu mikino ibiri ya mbere.

Kuri Wells Fargo Center naho, Philadelphia yabonye intsinzi yayo ya mbere nyuma yo gutsinda New York Knicks. Imikino ibiri ya mbere New York Knicks yari yayitsinze, none ubu mu mikino itatu, Philadelphia imaze gutsinda umukino umwe, naho New York Knicks ikaba ifite intsinzi ebyiri.


Denver Nuggets yatsinze umukino wa gatatu muri NBA Playoffs, ica amarenga ko izagera muri kimwe cya kabiri byoroshye


Los Angeles Lakers mu nzira yo gusezererwa muri NBA Playoffs 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND