Umukinnyi w’igihanganye Michael Jordan witiriwe inkweto zikunzwe na benshi ku Isi, kuri iyi nshuro inkweto yakinannye mu myaka 35 ishize zagurishijwe agera ku $615,000. Izi nkweto ni umuguru umwe ugiye gutangwaho arenga Miliyoni 595 z'amafaranga y’u Rwanda.
Imyaka igera
ku 35 irashize izi nkweto zibitse. Kuri uyu wa Kane zaguzwe akayabo
mu cyamunara. Izi nkweto zakozwe n’uruganda rwa Nike zizwi nka Air Jordan 1. Uyu
mugabo ni we wagannye uru ruganda rubasha kumufasha gukora izi nkweto. Iki gihe
hari ku mukino wa gishuti ikipe ye ya Chicago Bulls yakinnye mu 1985 mu
Butaliyani. Muri iki kihe zakorwaga zari zifite agahigo ko kuba inkweto zihenze
cyane.
Uyu mukinnyi
yabaye ikirangirire ndetse ubu benshi bakunda inkweto zifite iki kirango cyamwitiriwe cya Jordan. Kuri iyi nshuro inzu yitwa Christies yagurushije izi
nkweto, imaze kugurisha inkweto z'uyu mugabo zigera ku miguru 9.
Inkweto ziri kugurishwa akayabo
Uyu mugabo afite agahigo ko kuba mu bakinnyi b'ibihe byose ku Isi, aho mu myaka ya 1980 kugeza mu 1990, yagize uruhare runini mu kumenyekanisha shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA). Iki kigo gicuruza inkweto z'iki kirangirire cyatangaje ko izi nkweto ziri mu zabunguye ndetse kur wego rwo hejuru kuko izindi zagiye zigurwa amafaranga macye cyane.
TANGA IGITECYEREZO