RFL
Kigali

Ubushakashatsi bwagaragaje impamvu abagore barizwa n’ubusa ugereranije n’abagabo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:3/08/2020 11:17
0


Kurira ni igikorwa cyo kumanuka kw’amarira aturutse mu maso bigaterwa n’impamvu zitandukanye zaba amarangamutima, uburibwe cyangwa kuba amaso ubwayo yatakaza amarira kubera uburwayi.



Amarangamutima yatera kurira ashobora kuba uburakari, ibyishimo, umubabaro n’ibindi.

 

Kurira bizana inyungu runaka mu mubiri w’umuntu ariko binagira ingaruka mbi. Amarira abamo ibinyabutabire bifite aho bihuriye no guta umutwe bityo usohoye amarira bikamwongerera kuruhuka. Kurira kandi cyane cyane ku mwana muto ni ikimenyetso cy’ubuzima bwiza ariko bishobora no kugabanya ubudahangarwa bw’umuntu.

Ikindi buriya kitari kiza cy’amarira ni uko igihe umugore aririye hafi y’umugabo uwo ariwe wese, bimugabanyiriza ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Ibi binyura mu gutakaza ibinyabutabire bikora nka rukuruzi (chemosignal ) bihuza abantu bikunze gusohokera mu marira cyangwa mu byuya umuntu abira.

 

Muri rusange abagabo bafite impamvu bahuriraho mu kurira zirimo urupfu, gutandukana n’uwo bakundaga cyangwa uburwayi n’izindi zikomeye. Gusa abagore bo ngo bashobora kurira kenshi no kubera utundi tuntu tworoheje nko gutongana, kumeneka kwa mashine, ibyo areba kuri televiziyo mu gihe abagabo barira ku mpamvu zikomeye.

Ubushashakashatsi bugaragaza ko umugore ashobora kurira inshuro 4680 mu bihe bye byose mu gihe umugabo atarenza kimwe cya kabiri cya ziriya nshuro abagore barira.

Umugore ashobora kurira inshuro 6 mu kwezi, inshuro 72 mu mwaka mu gihe umugabo ashobora kurira inshuro zitarenze 3 mu kwezi.

 

Itandukaniro riri hagati y’umugore n’umugabo mu kurira risobanuka neza hifashishijwe inyigo ku bijyanye n’ubuzima igaragaza ingano y’imisemburo bafite.

Ubushakashatsi bwo muri 2012 bwagaragaje ko umugore agira umusemburo witwa Prolactin ufasha mu gukora amashereka igihe yabyaye, akaba awurusha umugabo. Uyu musemburo rero wifitemo ku rwego rwo hejuru ubushobozi bwo gukurura amarira y’amarangamutima bikaba ariyo mpamvu uzayasangana abagore cyane kurusha abagabo.

 

Imisemburo y’abagabo rero nayo ifite imbaraga mu kubabuza kurira cyakora umugabo ufata imiti ya kanseri yo mu dusabo tw’intanga we ashobora kurira kenshi kuko iriya miti igabanya imisemburo yo mu bugabo.

 

Uretse kuba umugabo atarira cyane nk’umugore kubera imisemburo yabo, ubusanzwe na sosiyete ifata kurira nk’ibitaragenewe isura n’uburyo karemano ku bagabo. Iyo bibaye ubona ko abantu bumiwe, mbese ntibabibona kimwe.

Src: Opera 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND