Leopold II yabaye Umwami w’u Bubiligi kuva mu 1865 kugeza mu 1909 akaba yaranategetse Kongo nk'umutungo we bwite kuva mu1885 kugeza mu 1908. Mu gihe cy’ubutegetsi bwe Abanyekongo bari hagati ya Miliyoni icumi na cumi n’eshanu barishwe hakaba ari naho hakomotse inyito, ‘ibyaha byibasiye inyoko muntu’(Crime against humanity).
Ubusanzwe amazina ye yuzuye ni Leopold Louis Phillippe Marie Victor akaba yaravutse tariki 9 Mata 1835, avukira i Brussels mu Bubiligi. Leopold yavutse ari umuhungu w’ubuheta wa Lepols I aza no kumuzungura ku ngoma yamazeho imyaka 44.
Ni we mwami w’u Bubiligi warambye ku ngoma kurusha abandi. Cyakora nta muzungura yasize ngo amusimbure. Abami bariho ubu bakomoka ku mwishywa we Albert I ari nawe wamusimbuye.
Nyina wa Leopold yari igikomangoma cy’umwami w’u Bufaransa Louis Philippe waje
guhungira mu Bwongereza kubera impinduramatwara yabaye mu Bufaransa mu
1848. Umwamikazi Victoria w’Abongereza yari mubyara wa Leopold II kubera ko se
wa Leopold na nyina wa Victoria bavukanaga. Nyina wa Leopold yaje kwitaba Imana
azize igituntu ubwo Leopold yari afite imyaka 15 gusa.
Leopold yabaye muri Sena mbere y'uko yima Ingoma.
Leopold yigaruriye Kongo
ayitegeka nk’umutungo we, ibintu byahawe umugisha n’inama y’i Berlin yo mu 1884-1885
yari igamije kwigabanya Afurika. Yasahuye umutungo utagira ingano muri Kongo
ahanini wiganjemo umutungo karemano nk’amahembe y’inzovu akanakoresha abaturage imirimo
y’agahato.
Imitungo yakuyemo ni yo yakoresheje
yubaka imishinga ikomeye mu gihugu cye cy’amavuko. Ubutegetsi bwe muri Kongo
bwaranzwe n’iyica rubozo, ubwicanyi n’ubugome ndengakamere. Bivugwa ko
abakoraga mu mirimo y’agahato bacibwaga intoki iyo umusaruro wabaga utagezweho.
N’ubwo hari bamwe mu bashidikanya
kuri iyi mibare ahanini bashingiye ku kuba nta barura ryakozwe, bivugwa ko
abaturage babarirwa muri Miliyoni 10 bapfuye ku gihe cya Leopold II .
Mu 1908 raporo z’impfu zageze kuri Guverinoma y’u Bubiligi maze yambura Kongo Leopold nyuma y’igitutu cy’umuryango mpuzamahanga wamaganaga ubwicanyi bwakorwaga. Vuba aha abigaragambyaga bamagana ihohoterwa ry’Abirabura batembagaje ikibumbano (statue) cye bakinaga mu mugezi.
Leopold yashakanye na Marie Henriette afite imyaka 18 gusa.Henriette wari umunya Otirishe yari umuhanzikazi n’umuririmbyi akaba yarakundaga indogobe. Babyaranye abana bane ariko umwe aza kwitaba Imana azize umusonga, ibintu byatumye Leopold agira agahinda bikaza no kumuviramo gutandukana n’umugore we. Leopold yagize inshoreke nyinshi akaba yaranabanye n’indaya y’Umufaransa Caroline Lacroix. Bakoze ubukwe mu ibanga iminsi itanu mbere y’uko apfa.
Mu 1902 Leopold II yapangiwe umugambi wo kwicwa n’Umutaliyani Gennaro Rubino, icyo gihe Leopold yariho atemberezwa mu birori byo kwibuka umugore we wari wapfuye muri katedarali ya Mutagatifu Gudule. Rubino yarashe amasasu atatu ariko ntiyamuhamya. Rubino yatawe muri yombi akatirwa igifungo cya burundu.
Leopold II yapfuye mu 1909 agwa
ahitwa Laeken asimburwa na Albert. Benshi mu Babiligi bamwibuka nk’umwami
w’umwubatsi kubera ahanini ibikorwa remezo bihambaye yubatse mu gihe cy’ingoma
ye, ahanini akoresheje imitsi y’Abanyekongo.
Src: britannica.com&bbc.com
TANGA IGITECYEREZO