RFL
Kigali

Nelson Mucyo wamamaye mu ndirimbo 'Iriba' wananditse izirenga 100 agiye kurushinga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/07/2020 17:44
0


Nelson Mucyo; Umuhanzi, umunyamakuru, umwanditsi w'indirimbo zihimbaza Imana umaze kwandika izirenga 100 zirimo n'izo yahaye bamwe mu bahanzi b'amazina akomeye mu muziki wa Gospel, agiye kurushinga n'umukunzi we Trancquille Nduwamahoro bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo.



Nelson Mucyo yabaye umunyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda birimo na RBA aho yakoze kuri Magic Fm na Radio Inteko. Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, ndetse azwi na none nk'umutoza w'abaririmbyi. Yamamaye cyane mu ndirimbo 'Iriba' yamukinguriye imiryango mu muziki, iyi ndirimbo aririmba ngo "Ngeze ku iriba ndatuje" yakunzwe bihebuje n'abakunda indirimbo zo kuramya Imana.

Nyuma y'aho yakoze izindi ndirimbo zitandukanye zikundwa na benshi, gusa yaje kugabanya imbaraga mu kuririmba indirimbo ze, ashyira ingufu nyinshi mu gufasha abandi bahanzi n'amakorali akabandikira indirimbo. Indirimbo yanditse akaziha abandi baririmbyi n'abahanzi banyuranye, ziragera ku 100. Indirimbo ze bwite yakoze ndetse akazishyira hanze, zirarenga 20. Kuri ubu inkuru nziza ku bakunzi be ni uko agiye kurushinga muri uku kwezi kwa Nyakanga 2020.


Nelson Mucyo watanze umusanzu ukomeye mu muziki wa Gospel agiye kurushinga

Ntibyadukundiye kuvugana na Nelson Mucyo, gusa INYARWANDA ifite amakuru yizewe ahamya ko uyu muramyi agiye kurushinga mu minsi micye iri imbere ndetse n'ubutumire (Invitation) bwamaze kugera hanze. We n'umukunzi we bamaze igihe bakundana, gusa urukundo rwabo ntibifuje kurugaragaza mu ruhame no mu itangazamakuru. "Nuko icyo Imana yateranirije hamwe, umuntu ntakagitandukanye. Mariko 10:9" Ayo ni amagambo yanditse hejuru ku rupapuro rw'ubutumire mu bukwe bwa Nelson na Trancquille.

Ubu butumire burakomeza buti "Umuryango wa Rev. Barandereka Melchoir n'uwa Kamali Evariste yishimiye kubatumira mu bukwe bw'abana babo: Trancquille Nduwamahoro na Nelson Mucyo".Nk'uko bigaragara kuri ubu butumire, kuwa 23/07/2020 hazaba umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko ya Leta naho kuwa 25/07/2020 basezerane imbere y'Imana muri Patmos of Faith church Kigali. Abatumiwe mu bukwe baziyakirira kuri Croix Rouge Rwanda ku Kacyiru.


Nelson Mucyo agiye kurushinga na Trancquille

UMVA HANO 'RYA BUYE' INDIRIMBO NELSON MUCYO AHERUTSE GUSOHORA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND