RFL
Kigali

Premier League yemeje ko umubare w’abakinnyi basimbura wongerwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/06/2020 14:42
0


Abashinzwe gutegura shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’ ikunzwe kurusha izindi ku Isi, ndetse n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ‘FA’ bamaze gutangaza ko ubwo iyi shampiyona izaba isubukuwe umubare w’abakinnyi basimbura uzava kuri batatu ukiyongera ukagera kuri batanu.



Uyu mwanzuro wafashwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi bazakina imikino myinshi mu gihe gito kugira ngo shampiona isorezwe igihe cyateganyijwe.

Kugeza umwaka w’imikino wa 2019–2020 urangiye,  Abakinnyi batanu bemerewe gusimbura ku mukino umwe Kandi n’abakinnyi baba bicaye ku ntebe y’abasimbura baziyongera bagere  ku icyenda nkuko Premier league yabyemeje.

Premier league yatangaje ko iki gitekerezo cyari cyasabwe n’ikipe ya Chelsea ku kuwa kabiri, mu nama yabaye ku wa kane  abayobozi ba Premier League bemeje ubu busabe.

Mu itangazo Premier league yageneye abanyamakuru rigira riti: “Abanyamigabane ba Premier league uyu munsi bemeje impinduka zidahoraho ku itegeko rijyanye no gusimbuza abakinnyi.

“Kugeza igihe gisigaye cy’umwaka w’imikino wa 2019–2020 , umubare w’abasimbura bazajya bakoreshwa ku mukino bongerewe bava kuri batatu bagera kuri batanu.

“Uyu ni umurongo w’itegeko ridahoraho ushyizweho n’abashinzwe shampiyona Football Association Board , ukwezi gushize.

“Abanyamigabane bacu nabo bemeje ko amakipe azongera umubare munini w’abakinnyi bazajya baba bari ku ntebe y’abasimbura bakava kuri barindwi bakagera kw’icyenda kugeza ku musozo w’uyu mwaka w’imikino wa 2019–2020”.

Mu kwezi gushizeImpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yari yasabye Urwego rushyiraho amategeko agenga umupira w’amaguru, IFAB, ko ubwo shampiyona zitandukanye zizaba zisubukuye mikino, umubare w’abakinnyi binjira mu kibuga basimbuye wazamuka ukava kuri batatu ukaba batanu mu rwego rwo gufasha abakinnyi bazakina imikino myinshi mu gihe gito.

Biteganyijwe ko Premier League izasubukurwa Tariki ya 17 Kamena 2020, hakinwa imikino ibiri.

Ikipe ya Manchester City izaba yakiriye Arsenal kuri uwo munsi,  mugihe Aston Villa izaba yakiriye Shieffild United. Liverpool ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona niyo iri ku mwanya wa mbere, ikaba yaranikiye andi makipe.

Premier League yemeje ko umubare w'abakinnyi basimbura uva kuri batatu ukaba batanu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND