RFL
Kigali

Brazil yarenze ku Butaliyani mu kugira umubare munini w’abishwe na coronavirus nyuma yo gupfusha abagera ku 1,473 mu masaha 24

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/06/2020 12:11
0


Umubare w’abantu bapfuye bazize Coronavirus muri Brazil wiyongereye ugera ku 34.000 bituma iki gihugu kijya ku mwanya wa gatatu mu bihugu byafushije abantu benshi ku isi ndetse kirenga ubutaliyani nk'uko imibare yemewe yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane.



Byatangajwe ko abantu 1,473 bapfuye mu masaha 24 ashize bituma umubare rusange w’abantu bapfuye ugera ku 34.021, inyuma y’Amerika n'u Bwongereza gusa, Brazil igihugu gituwe na Miliyoni 210, ni cyo cyibasiwe cyane muri kariya karere.

Mu kiganiro kuri interineti mbere ho gato yuko iyo mibare isohoka, perezida wa Berezile, Jair Bolsonaro, nta kintu na kimwe yigeze avuga ku bishwe n’iki cyorezo ariko akomeza kuvuga ko abantu bakwiye gusubira mu mirimo kuko ubukungu bw’igihugu buri gukomeza kudindira, Ati: “Ntidushobora gukomeza kubaho gutya.

Ibi bivuze ko nubwo icyorezo kikiri kwiyongera cyane, abantu basabwa gukomeza imirimo yabo.

Src: Reuters

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND