RFL
Kigali

“Iki ni cyo gihe” Amagambo yavuzwe na John Boyega mu myigaragambyo mu Bwongereza ku bw'urupfu rwa George Floyd

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:3/06/2020 20:31
0


Icyamamare John Boyega uzwi cyane muri filime ya Star Wars, yagaragaye mu mbaga y’abigaragambya mu gihugu cy’u Bwongereza ku bw’urupfu rwa George Floyd. Boyega yanabwiye abari aho ko iki ari cyo gihe cyo gusaba uburinganire bw’amoko.



Kuri uyu wa Gatatu mu Bwongereza hagaragaye abigaragambya kubera iyicwa ry’umwirabura muri Amerika witwa George Floyd. Ahitwa Hyde Park ni ho hagaragaye abigaragambya bari bafatanyije n’imbaga y’abantu ubu bari mu bice batandukanye bya Amerika. Aha, ni naho habonetse icyamamare Boyega, aho yanagaragaye atanga imbwirwaruhame mu marangamutima yifashishije indangurura majwi igendanwa.

“Ubuzima bw’abirabura bwahoranye agaciro. Twahoze dufite akamaro. Twahoze dufite icyo dusobanuye. Twahoze tugira intsinzi hatitawe ku cyo ari cyo cyose. Iki ni cyo gihe. Ntabwo ntegereza. Ntabwo ntegereza.” Amagambo yumvikanye avugwa na John Boyega, umukinnyi wa filime ufite inkomoko muri Nigeria, nk'uko bikubiye mu nkuru dukesha CNN.

N’ ubwo ikirere kitari cyiza, abariho bigaragambya bahanganye nabyo, babasha gukora icyabazinduye mu Bwongereza hagati, aho nabo bafatanyije na Amerika bamagana irondaruhu ryaje kuvamo iyicwa ry’umwirabura w’umunyamerika George Floyd, mu maboko y’umupolisi muri Minneapolis.


Boyega yanatanze igisa nk’urutonde rw’amazina y’abirabura bagiye bicwa n’abapolisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’abandi harimo na Stephen Lawrence na Mark Duggan. Boyega ati, “Ibi ni ingenzi cyane, ndifuza ko mwumva uburyo ibi biteye uburibwe.”

Yakomeje ati “Ni ingenzi ko dukomeza kugenzura ibi bikorwa, ndetse tukanamenya ko byagenze mu mahora uko bishoboka kosa.” Yakomeje ashishikariza abirabura b’ abagabo byihariye ko bakwiye kwita ku bagore b’ abirabura.

Nyuma y’iyicwa rya Floyd, habayeho imyigarangambyo muri Amerika, ndetse no mu bice by’Uburayi n’ibindi bihugu bitandukanye ku Isi, ahanini bihangana n’ibikorwa by’irondaruhu biboneka mu bihugu byabo.

Bimwe mu bice byifatanyije n’imbaga ya Amerika harimo, u Bwongereza, Ubudage, u Bufaransa, Denmark, u Butariyani, Syria, Brazil, Mexico, Ireland, New Zealand, Canda, Poland, Australia, u Buyapani, ndetse n’ahandi hatandukanye.

Iyi myigaragambyo iri kuba mu bice batandukanye mu isi, ihuriranye n’ibihe bitari byiza aho Isi yose iri guhangana n’indwara y’icyorezo ya covid-19, ubu imaze kwandurwa n’abantu barenga Miliyoni 6.


John Boyega ni umwe mu bababajwe n'urupfu rwa George Floyd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND